umu amakuru- Ivangura riravuza ubuhuha muri ADEPR nyuma yaho bamwe mu birukanywe Uganda bahawe akazi batazi icyashingiweho. | Umusingi

Ivangura riravuza ubuhuha muri ADEPR nyuma yaho bamwe mu birukanywe Uganda bahawe akazi batazi icyashingiweho.

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kujya kibagezaho amakuru ya ADEPR kuri uyu wa 26 Kamena 2019 bamwe ba Bakirisitu muri ADEPER bashinja ubuyobozi buriho kubavangura batazi icyo bashingiraho bavangura Abakirisitu babaha akazi.

Umwe mu Bakirisitu muri ADEPR ya Uganda utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ubuyobozi bwa ADEPR buvangura Abakirisitu mukubaha akazi bakaba batazi icyo ubuyobozi bushingiraho buha bamwe akazi kandi bitanyuze mu mucyo.

Uyu mukirisitu yakomeje agira ati « Batwirukanye Uganda tugaruka mu Rwanda kandi hari urwandiko twandikiye ubuiyobozi tubusaba ko abari bakuriye ADEPR Uganda basimbuzwa kuko twabonaga badakora inshingano bahawe ariko twatunguwe no kubona bagera inaha bagahabwa akazi bamwe tikicazwa ntitumenye icyo bashingiyeho babaha akazi ».

Twabibutsa ko mu minsi yashize aribwo byavuzwe ko ADEPR ya Uganda yitandukanije n’iyo mu Rwanda kandi ku gihe cya Sibomana na Rwagasana Tom yakoraga neza nta bibazo ifite ariko bamwe mu Bakirisitu bakaba bibaza ubuyobozi buriho niba bwarasimbuye abavuyeho buje guhangana no guteza ibibazo aho kubikemura.

Nkuko muri bubibone ku nzandiko z’abahawe akazi ndetse uwacungaga imari ya ADEPR Uganda witwa Mukamurenzi Angelique akaba yarahawe gucunga umutungo wa ADEPR Kimihurura.

Amakuru avuga ko abavuye Uganda baje ari 13 ariko 4 muribo bamaze gusubira Uganda abandi bahabwa akazi abandi ntibagahabwa bakaba bibaza bagahawe hashingiwe kuki ko bose basengeraga hamwe ndetse bahuye n’ibibazo bimwe ariko bamwe ubu bakaba barahawe akazi.

ADEPR yakomeje kuvugwamo ibibazo byinshi kuva cyera kugeza ubwo haje abiyitaga Nzahuratorero irigomeka irwanya imiyoborere mibi bavugaga kugeza ubwo ifashe ubuyobozi ariko kuva yafata ubuyobozi ibibazo byariyongereye kuko batangiye kwirukana no guhindura abakoranaga n’ubuyobozi bwavuyeho ariko ikibabaje ni uko bamwe muri Nzahuratorero batangiye gufungwa.

Uwitwa Mbanda Samuel wayoboraga Dove hotel ya ADEPR ahurutse gufungwa ashinjwa kwaka ruswa kandi n’umwe mu bakoraga inama zo gukuraho ubuyobozi bwa Sibomana Jean na Rwagasana Tom bakaba inama barazikoreraga kwa Pasiteri Modeste Uwabimfura ku Kacyiru.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bwa ADEPR ku kibazo cy’Abakirisitu babashinja ivangura maze Umuvugizi mukuru wa ADEPR Karuranga Ephrem ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza kugeza ubwo inkuru isohoka.

Twashatse kubaza umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR Karangwa John nawe ntiyadusubiza kuri icyo kibazo.

Gatera Stanley

5,320 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.