Karuranga Ephrem wahoze ari umuvugizi wa ADEPR yirukanye Sibomana na Rwagasana none nawe Isaie Ndayizeye yamwirukanye
— April 29, 2022
Please enter banners and links.

Hashize iminsi nako imyaka havugwa ibibazo muri ADEPR ndetse Ikinyamakuru Umusingi kikaba icya mbere mukubatangariza amakuru yose avugwa muri iryo torero ry’Imana ariko riyobowe mu buryo ntawabumenya.
Hari urunde rw’aba Pasiteri na Revera bagera kuri 44 barimo uwahoze ari umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Ephrem Karuranga ndetse na Gatemberezi wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR n’abandi benshi birukanywe na Isaie Ndayizeye Umuvugizi wa ADEPR.
Karuranga Ephrem nawe yasimbuye Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR ahita yirukana benshi mu bakoranaga na Sibomana Jean barimo na Tom Rwagasana n’abandi benshi none nawe uwamusimbuye yamwirukanye muri ADEPR.
Umwe mu basengera muri ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ikinyamakuru Umusingi muraho neza Imana ishimwe cyane.
Hari amakuru twifuza ko mwazasobanuza twe Abakristo tukamenya ibibera mu Itorero dukunda turi benshi kuko bimaze gusa n’umuco ariko utari mwiza ku bantu basenga Imana aho umuyobozi asimbura undi uwo asimbuye hashira kabiri akaba aramwirukanye mu itorero ibyo byabaye kuri Karuranga Ephrem yirukanye abo yasimbuye none nawe twumvise ko yirukanywe bivuze ko na Pst.Isaie Ndayizeye uzamusimbura azamwirukana ubwo se abo bantu batuyobora mu byukuri bakorera Imana?.”Ku bijyanye n’urutonde rw’abirukanywe twashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Pst.Isaie Ndayizeye niba koko aribyo hari abirukanywe avuga ko ibyo byose bambwiye atari ukuri ntabyo azi ahubwo anyoherereza inkuru ivuga ko ADEPR yanyomoje amakuru avuga ko hari Aba Pasiteri birukanywe.

Pst.Isaie Ndayizeye uhereye i bumoso na Karuranga Ephrem wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR

Tom Rwagasana na Sibomana Jean

Sibomana Jean

Hari abavuga ko mu gihe ADEPR ikiyoborwa n’abantu Abakristo batitoreye ibibazo bitazashiramo ndetse ariyo mpamvu badakorera Abakristo ahubwo bakorera ababa babatumye ndetse bakirukana abo basimbuye kuko umukozi w’Imana ntiyakwirukana undi mu Itorero kandi aziko Imana itabyemera ahubwo hari ibyo bashinjwa babafasha kubasengera no kubashyira mu murongo mwiza Imana ikabaha imbaraga zo gusenga no gukizwa ariko batirukanywe mu Itorero.
Twabibutsa ko Karuranga Ephrem ubwo yari akiri Umuvugizi wa ADEPR yagerageje guhangana n’Ikinyamakuru Umusingi akirega muri RMC kuko yari afiteye abashobora kumutabara ariko birangira ntacyo agezeho.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyakusanya andi makuru ajyanye n’ibibazo bivugwa muri ADEPR kikazajya kibagezaho amakuru yose uko azaba aje.
Gatera Stanley
5,531 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply