umu amakuru- Abakinnyi batatu baba ny’Afurika nibo batsinze ibitego byinshi muri Premier League | Umusingi

Abakinnyi batatu baba ny’Afurika nibo batsinze ibitego byinshi muri Premier League

Please enter banners and links.

Abakinnyi bakina ari ba rutahizamu batatu b’abanyafurika bakina muri Premier League mu Bwongereza; umunya-Misiri Mohamed Salah ukinira Liverpool, Umunya-Sénégal, Sadio Mané nawe ukinira Liverpool na Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Arsenal ukomoka muri Gabon basoje shampiyona y’u Bwongereza ari bo batsinze ibitego byinshi, aho babonye inshundura inshuro 22 bose banganya.

Umunya-Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang yatsinze ibitego bibiri mu mukino ikipe ye yatsinzemo Burnley ku munsi wa nyuma wa Premier League kuri iki Cyumweru, anganya ibitego na Mohamed Salah na Sadio Mane bakinira Liverpool, nyuma y’uko uyu munya-Sénégal na we atsindiye ikipe ye ibitego bibiri bakina na Wolves mu mukino wanyuma.

Aba bakinnyi bahise batambuka kuri Sergio Kun Agüero wa Manchester City we wasoje shampiyona afite ibitego 21 ariko Salah akaba ariwe wabatanze kugeza ibitego 22.

Mohamed Salah

Salah wa Liverpool na Saido Mane bakinana

Aubameyang

Mohamed Salah yegukanye iki gihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bwongereza ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho mu mwaka ushize yaciye agahigo ko gutsinda ibitego 32 mu mikino 38.

Ni ku nshuro ya mbere abatsinze ibitego byinshi bagize bike muri Premier League guhera mu 2010/11 ubwo Dimitar Berbatov na Carlos Tevez banganyaga ibitego 20.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Aubameyang yishimiye kunganya ibitego n’abakinnyi akunda ndetse b’abanyafurika.

Ati” Ni igihembo nsangiye n’abandi babiri nkunda, abakinnyi bakomeye kandi bakomoka muri Afurika. Duhagarariye Afurika, birashimishije.”

Umutoza wa Liverpool, Jürgen Klopp yavuze ko ashimishijwe no kuba abakinnyi bose batsinze ibitego byinshi uyu mwaka yarabatoje dore ko Aubameyang yamutoje muri Borussia Dortmund nyuma yo kumukura muri Saint-Étienne mu 2013.

Ati “Na Aubameyang yagize 22? Ubwo se bafite ibihembo bitatu babaha? Ni byiza.

Bose ni abakinnyi banjye.”

Mohamed Salah yabaye umukinnyi wa gatandatu ubashije kwegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League ku nshuro ebyiri zikurikiranya.

Harry Kane wa Tottenham ni we waherukaga kubigeraho ubwo yasozaga shampiyona ayoboye abandi mu 2015/16 na 2016/17 ariko uyu mwaka yibasiwe n’imvune asoza afite ibitego 17 gusa.

Aba bakinnyi uko ari 3 uretse Sadio Mane abandi batsinze za Penalite aho Aubameyang yatsinze 4 naho Salah atsinda 3 ,bamwe bavuga ko Mane nawe iyo bamuha amahirwe yo kuzitera yari kuba afite byinshi cyane kubarusha.

Sadio Mane akaba ari umukinnyi umaze kwigaragaza cyane ku buryo amakipe yose ku isi ajya gukina na Liverpool ariwe batinya cyane kurusha abandi bose n’ubwo na Salah nawe bamutinya kubera ubuhanga bwabo kuko umunota kuwundi bagutsinda igitego utazi aho biturutse.

Ndayambaje F

 

3,400 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.