umu amakuru-    Bombori bombori mu Karere ka Ruhango | Umusingi

mbabazii   Bombori bombori mu Karere ka Ruhango

Please enter banners and links.

mbabazii 

 

Mu Karere ka Ruhango haravugwa ubwumvikane bucye hagati y’abayozi b’ako Karere.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango avuga ko ubu abakozi bamaze gucikamo ibice 3 kubera amakimbirane ari hagati y’abayobozi b’ako Karere.
Bamwe mu bakozi bari ku ruhande rwa Meya MBABAZI François Xavier abandi bari kuruhandi rwa Visi meya ushinzwe ibikorwa remezo witwa Mugeni jolie jolimene
abandi bakaba ku ruhande rw’umunyamabanga nshingwabikirwa w’Akarere ka Ruhango Kambayire Annonciata.
Amakuru amwe avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa Kambayire asa nkaho ariwe uyobora ako Karere ku buryo Meya amutinya abandi bakavuga ko Visi meya ushinzwe ibikorwa remezo nawe afite abo ari kumwe nabo ariko bikavugwa ko Meya n’umunyamabanga nshingwabikorwa bamupinga bityo ugasanga biteza umwuka mubi mu bakozi ndetse no gusuzugurana hagati y’abayobozi n’abakozi basanzwe.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya ibijyanye nayo makuru yavugwaga yo gusuzugurana hagati y’abayobozi ndetse n’abakozi gucikamo ibice maze asaba umunyamakuru kujya ku Karere bakavugana imbona nkubone.
Ikinyamakuru Umusingi cyagiye ku Karere ka Ruhango maze Meya Mbabazi ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Kambayire ndetse na DAF w’Akarere n’undi mukozi maze agira ati “impamvu nagusabye kuza nagirango ngusubize n’aba bose bahari kandi ndizera ko ntakibazo”.Yakomeje avuga ko we ntakibazo agira kubyo bamwandikaho ibyo aribyo byose.
Abantu bibaza impamvu umuntu w’umuyobozi utinyuka akavuga ngo njye ibyo banyandikaho byose ntacyo biba bimbwiye bivuze ko niyo yagira amakosa akora ntacyo byaba bimubwiye.
Amakuru uturuka muri ako Karere ka Ruhango akaba avuga ko audite yasanzemo ikibazo muri VUP Umurenge ndetse Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyarahuye n’abakozi b’Akarere bajya ku biro by’ushinzwe Audite.
Amakuru yarayahakanye ariko nk’umunyamakuru w’inzobere umunyereye gucukumbura amakuru amaze kuganira nabo yarasezeye baramuherekeza bagenda baganira maze batangira kwivamo bagenda bavuga nabi Visi meya ushinzwe ibikorwa remezo bityo umunyamakuru atahura ko amakuru yo kutumvikana no gupingana ari ukuri.
Amakuru avugwa ni uko uyu Meya MBABAZI ari mu barimo gusezera kuko manda zabo bamwe zarangiye.
Ubwanditsi

3,045 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.