Itorero rya New life Ministries riravugwamo amanyanga menshi n’ubucuruzi bwa rwihishwa
— January 26, 2016Please enter banners and links.
Itorero ryitwa Newlife Ministries abantu benshi bararizi cyane cyane I Kayonza aho bafite ikigo cy’amashuri abanza nayisumbuye na Kicukiro no mu Bugesera ndetse nahandi .
Iri torero rizwiho gufasha abana babanyeshuri batishoboye ndetse no gufasha abantu batishoboye mu mishinga itandukanye nk’ubudozi ,gukora imisatsi n’ibindi bitandukanye.
Iri torero aho rikorera Kicukiro hari n’urusengero rukomeye rusengerwamo n’abantu bakomeye rukayoborwa na Pastor Mugisha Charles ryigisha n’amasomo yo kurwego rwa Kaminuza .
Iri torero rya Newlife Ministries rifasha abana batishoboye kubishyurira amashuri bakaba bishyurira abanyeshuri I Bugesera ikigo cya Leta kitwa Kibenga primary School ndetse na Kayonza ,Kagyeyo primary School na Rwisirabo primary School na …………….
Amwe mu manyanga iri torero rivugwaho hari uguhindahindura abarimu mu mashuri ya Leta nkaho ikigo ari icyabo bwite.
Uwitwa Dushime Phocus yari umuyobozi wa Rwisirabo Primary School yarahinduwe ,Bampire Franscoise yarahinduwe,Umunezero Marie Louise yarahinduwe ,Munyampundu Julius ,Nyirabaritonda Drocellee yarahinduwe ,Ntawuhungurwaje P.Celestin yarahinduwe n’abandi benshi .Uru rutonde dufitiye kopi iriho na kasha y’ikigo cya Rwisirabo Primary School .
Bamwe mu bariumu batashatse ko amazina yabo atangazwa baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bibaza icyo abarimu guhindurwa bikurikiza n’itegeko rikoreshwa.Irindi kosa ni uko Newlife nuko ivuga ko ariyo igomba kuyobora ibigo byavuzwe haruguru kandi ari ibigo bya Leta nkuko bigaragara mu masezerano dufitiye kopi y’imikoranire hagati ya Newlife n’Akarere ka Kayonza .
Iyo ariwowe uyobora ikigo kandi uri umuterankunga ,ugaha abarimu akazi abandi bakirukanwa cyangwa uhindura uko ushaka haba harimo ikibazo.
Umwe mu badutangarije aya makuru utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “New life ntabwo ikwiye guha abarimu ba Leta akazi cyangwa ngo ibirukane ahubwo niba ifasha abana kubishyurira amafaranga no guhemba abarimu n’ibikore mu buryo busobanutse kuko ibigo bya Leta byose bifite amategeko abigenga iyo bimwe bidahuje n’ibindi kubera umuterankunga havuka ibibazo aribyo byatangiye kuvuka mu bigo byose New life ikoreramo”.
Irindi kosa rivugwa naho bazana abarimu babagande kwigisha aho kwigisha ahubwo bagatangira ingeso zo gusambanya abanyeshuri.Mu kigo cya Kibenga Primary School I Bugesera havugwa umwarimu w’umugande wateye inda umunyeshuri ,uwo mwarimu aza gucikishwa asubira muri Uganda ariko umunyeshuri aratoroka kugeza ubu nta muntu uzi aho aherereye”.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kibenga witwa Sendegeya Robert ari kumwe n’abayobozi ba New Life yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko uwo mwarimu bamufashe bamushyikiriza Polisi y’igihugu muri Bugesera ibindi batazi uko byagenze.
Sendegeya yagize ati “uwo mwana yanditse agapapuro ajya kugenda avuga ko ataryamanye n’uwo musaza w’umwarimu w’umugande kandi ndagiye ni mushaka kumenya ibindi muzanshake”.
Undi ushyirwa mu majwi ni uwitwa Karamuzi wari ushinzwe uburezi muri New life ko ariwe uzana abo bagande ndetse ko baba baziranye havuka ikibazo akaba ariwe ubafasha gusubira muri Uganda.
Karamuzi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ibyo bintu atari ukuri ahubwo ko ari gahunda ya Leta yahaye abagande akazi ko kwigisha icyongereza.
Karamuzi ari kumwe n’umuyobozi w’ungirije muri New Life witwa Katagwa Fred byose ibivugwa barabihakanye ahubwo barangira Ikinyamakuru Umusingi ku muyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza witwa Namara .
Ikinyamakuru Umusingi kibajije Namara ku bibazo bivugwa muri New Life I Kagyeyo na Rwisirabo kuko ibyo bigo bya Leta bikorera muri Kayonza avuga ko ayo makuru atayazi .
Namara yagize ati “nta mwarimu nzi urahindurirwa ikigo ndetse nta barium babagande nzi ahubwo muzanzanire urutonde rw’abarimu bahinduwe n’abirukanywe mbafashe kumenya amakuru neza”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Visi Meya ushinzwe ibikorwa remezo witwa Consolee ……..ariko atitaba Telephone ye igendanwa ariko kibaza undi witwa …………………………nawe ahakana amakuru yose ndetse avuga ko ahubwo agiye gukurikirana kumenya niba aribyo koko.
Ikindi ni uko umuyobozi wa Kagyeyo Primary School yandikiwe urwandiko na Meya wa Kayonza witwaga Muhiroro amubaza ibijyanye n’abarimu birukanywe kuko muri Minisiteri y’uburezi bari bamenye ko hari abarimu ba Leta birukanwa mu buryo budasobanutse.
Ikindi Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ni uko New Life yishyurira abana biga muri Leta Amadorari 39 naho abiga mu bigo byigenga babishyurira Amadorari 60 ariko tukaba tugikurikirana uburyo New Life yishyurira abana mu mashuri atandukanye ya Leta nayigenga kuko naho haravugwamo ibibazo ko amafaranga ashobora kuba atishyurwa yose ,ubutaha iyo nkuru tuzayibagezaho.
Biravugwa ko New Life abaterankunga bayiha amafaranga y’abana kubishyurira batishoboye kugirango bige mu bigo bikomeye bizwi ahubwo bo bagahitamo mu cyaro kandi muri 12 Years.
Usanga abana ari benshi mu mashuri ya Rwisirabo na Kagyeyo aho usanga ikigo kimwe gifite abanyeshuri 1,308 kikagira abarimu 20 usanga abana ari benshi cyane ,icyo kigo kikaba gifite ibyumba 14 gusa bivuze ko ufashe umubare w’abanyeshuri ukagabanya mu byumba bigiramo wasanga buri cyumba kigirwamo n’abanyeshuri bagera 100.
Ayo makuru yose Ikinyamakuru Umusingi kimaze kuyamenya cyashatse kubaza umuyobozi mukuru wa Africa New Life Ministries ifite ikicaro I Kigali Kicukiro witwa Pastor Mugisha Charles kuko abandi bose bari bamaze kubazwa ndetse bagize icyo babivugaho maze avuga ko ari mu nama twamubaza vuba.
Pastor Mugisha Charles yagize ati “ndi munama ariko mbaza vuba”Ikinyamakuru UImusingi kimaze kumubaza amakuru avugwa muri Africa New Life Ministries dore ko bari banavuze ko abo bayobozi ba New Life bagira iterabwoba byahise bigaragara kuko Mugisha amaze kubazwa amakuru yahise agira ati “ubu rero witegure kuko ngiye guhamagara CID uvuge aho wakuye ayo makuru nabayaguhaye”.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kumubaza itegeko kishe kumubaza amakuru avugwa mu kigo ayobora ndetse kimwibutsa ko ari inshingano ze gutanga amakuru atayatanga akabihanirwa naho ibyo kujya muri CID akangisha ari uburenganzira bwe kuko n’urwego ruzwi kandi rufite inshingano zarwo n’itangazamakuru rikagira inshingano zaryo ariko bitavuze ko ushatse amakuru bakangisha kujya CID nkaho atari abantu.
Gatera Stanley
Umusingi1@gmail.com
2,855 total views, 1 views today
Leave a reply