Umuhanzi Dan Runyange yakoze indirimbo igiye gutuma aba icyamamare ku isi
— January 26, 2016Please enter banners and links.
Umuhanzi w’umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Dan Runyange yakoze indirimbo yitwa Mana dukize uburetwa ariko irabica bigacika akaba avuga ko igiye kumugira icyamamare ku isi bitewe n’uburyo ikunzwe cyane.
Dan Runyange yagize ati “buri muhanzi ntabwo aririmba indirimbo aririmbye yose ngo abantu bayikunde ariko urakomeza rimwe Imana ikagufasha ugakora indirimbo igakundwa cyane ikakuzamura ukaba icyamamare ubu nanjye iyi niyo mbona igiye kungira icyamamare muri Nyagasani kuko abantu benshi barayikunda”.
Ubu umuhanzi Dan Runyange avuga ko amashusho yayo agiye kurangira ndetse agasaba abantu bose gushyigikira indirimbo zihimbaza Imana.
Umwe mu bumvise iyo ndirimbo akayikunda witwa Ndayisenga winshuti ya Dan Runyange nawe yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko iyo ndirimbo abona izatwara n’ibihembo by’indirimbo nziza y’umwaka.
Abakozi b’Imana ,Aba pastier n’abandi bakozi b’Imana mujye mumutumira kuko indirimbo ye irimo ubutumwa bwafasha abantu gukizwa.
Noella
2,576 total views, 1 views today
Leave a reply