umu amakuru- Umuhanzi Dan Runyange yakoze indirimbo igiye gutuma aba icyamamare ku isi | Umusingi

DSC05347Umuhanzi Dan Runyange yakoze indirimbo igiye gutuma aba icyamamare ku isi

Please enter banners and links.

DSC05347

Umuhanzi w’umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Dan Runyange yakoze indirimbo yitwa Mana dukize uburetwa ariko irabica bigacika akaba avuga ko igiye kumugira icyamamare ku isi bitewe n’uburyo ikunzwe cyane.
Dan Runyange yagize ati “buri muhanzi ntabwo aririmba indirimbo aririmbye yose ngo abantu bayikunde ariko urakomeza rimwe Imana ikagufasha ugakora indirimbo igakundwa cyane ikakuzamura ukaba icyamamare ubu nanjye iyi niyo mbona igiye kungira icyamamare muri Nyagasani kuko abantu benshi barayikunda”.
Ubu umuhanzi Dan Runyange avuga ko amashusho yayo agiye kurangira ndetse agasaba abantu bose gushyigikira indirimbo zihimbaza Imana.
Umwe mu bumvise iyo ndirimbo akayikunda witwa Ndayisenga winshuti ya Dan Runyange nawe yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko iyo ndirimbo abona izatwara n’ibihembo by’indirimbo nziza y’umwaka.
Abakozi b’Imana ,Aba pastier n’abandi bakozi b’Imana mujye mumutumira kuko indirimbo ye irimo ubutumwa bwafasha abantu gukizwa.
Noella

2,576 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.