Impinduka zikomeye mu gisirikare no kuzamurwa mu ntera ,Lt Gen. Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
— April 10, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 9 Mata 2019 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa RDF. Itangazo rya RDF rivuga ko Umukuru w’Igihugu yashyizeho Umugaba Mushya w’Ingabo zirwanira ku butaka, ari we Lt. General Jean Jacques Mupenzi, akaba asimbuye General Jaques Musemakweli.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo, aho Lt.Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
Lt.Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, umwanya yashyizweho avuye ku buyobozi bw’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu 2016.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj.Gen. Jean Jacques Mupenzi, akamuha ipeti rya Lieutenant Général, anamugira Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Général Major Aloys Muganga wari Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara, yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara.
Gen. Maj. Muganga ni umwe mu basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera muri Mutarama umwaka ushize, ava ku ipeti rya Brigadier Général.
Mbere y’uko agirwa Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Burasirazuba.

Lieutenant Général, Jean Jacques Mupenzi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka

Gen. Maj Aloys G. Muganga yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara

Lt.Gen Musemakweli yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
Yakoze mu zindi nzego zitandukanye z’igisirikare zirimo nko kuba umukozi w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’igisikare muri EAC.
Gen. Maj Aloys G. Muganga yahawe imidali itandukanye mu nshingano yagiye akora neza mu gisirikare. Irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu n’indi.


Uyu munsi kuwa gatatu hakaba habaye guhererekanya ububasha

Afite impamyabushobozi zijyanye n’amasomo ya gisirikare yakuye mu mashuri atandukanye nk’iryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha intambara, United States of America War College (USAWC), mu 2007.
Afite kandi indi yahawe n’ishuri rya Gisirikare muri Kenya kimwe n’izindi zijyanye n’amasomo yakoze.
Yize muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura imishinga.
7,721 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply