umu amakuru- Isesengura ku myigaragambyo yo muri Sudan yakuyeho Perezida Al Bashiir ariko igasigira isomo bagenzi be batinze kubutegetsi na Abdelaziz Bouteflika wiguye kubutegetsi | Umusingi

Isesengura ku myigaragambyo yo muri Sudan yakuyeho Perezida Al Bashiir ariko igasigira isomo bagenzi be batinze kubutegetsi na Abdelaziz Bouteflika wiguye kubutegetsi

Please enter banners and links.

Uwavuga ngo Perezida wa Sudan Omar AL Bashiir yaba abeshye kuko yamaze gukorerwa Coup d’Etat n’abaturage batamushaka nyuma y’imyaka 30 amaze ku butegetsi.

Ingaruka zo gutinda ku butegetsi zimaze kugaragara henshi muri Afurika ahubwo abafashe ubutegetsi bakazirengagiza.

Al Bashiir abaturage bari bamaze kumurambirwa nkuko byagenze muri Libya ubwo abaturage bari bamurambiwe bigaragambije bikarangira bamwishe igihugu gihinduka umuyonga kandi aricyo gihugu muri Afurika cyari giteye imbere ariko ubu n’igihugu kimeze nabi kubera ingaruka zo gutinda kubutegetsi.

Mu butumwa bwatambutse kuri Television y’igihugu, Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Awad Ibn Houf yemeje ihirikwa ku butegetsi ryakorewe Bashir ndetse ko yahise atabwa muri yombi akaba ari ahantu harindiwe umutekano.

Yahise anatangaza ibihe bidasanzwe by’amezi atatu, anahumuriza abanyagihugu ko hazashyirwaho akanama ka gisirikare kazakurikirana ihererekanyabubasha mu gihe k’imyaka ibiri.

wad Ibn Houf yatangaje kandi ko Itegeko Nshinga rya 2005 ryahaga ububasha Bashir kuzakomeza gutegeka, izaseswa.

Abayobozi mu nzego nkuru muri Sudan baratangaza ko muri iki gitondo igisirikare cyo muri iki gihugu cyahiritse ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir wari umaze iminsi yotswa igitutu n’abaturage bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwe butagira icyo bukora ku kibazo cy’ubuzima bukomeje guhenda muri kiriya gihugu.

Al Bashiir

Bamwe mu ba Perezida bapfuye nabi kubera ingaruka zo gutinda ku butegetsi harimo Mobutu Sese Seko wari Perezida w’icyahoze ari Zaire ubu kiswe DR.Congo ,uyu yari yarigize Imana azi ko nta wamukoraho ariko iyo abaturage bakurambiwe upfa mu buryo utazi nawe ntiyamenye uko byamugendekeye akabura imbaraga yari afite.

Mobutu yategetse Zaire imyaka 31 akurwaho na Laurent-Désiré Kabila mu 1997 utaramaze igihe ku butegetsi nawe akurwaho n’umuhungu we Joseph Kabila wagize ubwenge agatinya gupfa nabi cyangwa gufatwa bugwate n’abaturage cyangwa n’igisirikare ava ku butegetsi ariko nawe akaba yari amaze gutegeka igihe kirekire.

Mobutu

Undi watinze kubutegetsi Undi mu Perezida utegetse imyaka myinshi igera kuri 41 kandi agikomeje gutegeka ni Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea ufite imyaka 76 ,hari aho bigera ugasanga bamwe mu ba Perezida ibihugu barabigize nk’urugo rwabo kuko gutegeka imyaka 40 biba bikabije.

Teodoro Obiang

Perezida wa Algeria  Abdelaziz Bouteflika we akaba yari ashaje cyane afite imyaka 82 akaba yagenderaga mu kagari akaba yeguye kubutegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bavuga ko batamushaka akaba yarategetse imyaka 20 yose.

Abdelaziz Bouteflika

Undi uvugwa utegetse imyaka myinshi cyane kandi ubona nta gahunda yo kuva kubutegetsi afite ariko ashobora nawe kubuvaho nkuko Al Bashiir na Mugabe Robert wa Zimbabwe na Gaddafi wa Libya bavuyeho ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni umeze imyaka 33 yose kubutegetsi.

Museveni

Perezida Museveni yagiye kubutegetsi mu 1986 kugeza uyu munsi Ishyaka rye rya NRM rikaba ryaremeje ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida nta wundi biyamamaje hamwe muri iryo shyaka bivuze ko niyongera agatsinda azaba ayoboye imyaka 38 kuko manda ya Perezida muri Uganda ari imyaka 5.

Undi ni Perezida wa gihugu cya Cameroon nawe utegetse imyaka 37 ,nawe bikaba bishobora kumubera nka Al Bashiir wa Sudan cyangwa Gaddafi wa Libya kuko n’ubu abaturage b’icyo gihugu bacitsemo ibice bahora mu myigaragambyo n’intambara zidashira kubera imiyoborere mibi.

Paul Biya

Undi nawe watinze kubutegetsi akabuvaho nabi yishwe ni Perezida wa Libya Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi akaba yarategetsi imyaka 42 yose ariko akaba yarishwe mu myigaragambyo y’abaturage bavugaga ko bamurambiwe igihugu yakigize urugo rwe.

Gaddafi

Undi ni Mugabe Robert Perezida wa Zimbabwe we yategetse imyaka 30 akurwa ku butegetsi n’igisirikare ku ngufu nyuma y’abaturage kwigaragambya bavuga ko ubutegetsi bwe baburambiwe ntacyo bubamariye.

Abantu bakurikirana ibya politike bavuga ko Afurika ishobora kuba ifite umuvumo kubera ko iyobowe nabi aho bamwe mu ba Perezida bajya kubutegetsi bakabuvaho ari uko bapfuye.

Ese umuntu yakwibaza ati imyigaragambyo niyo izajya itegerezwa ?ko iyo ibaye abatishwe bafungwa ?kuki Africa itayoborwa nk’indi migabane nk’uburayi na Amerika n’ubwo byatangiye ariko bitaragera ku rwego rushimishije.

Iyo urebye uburyo Kenya iyobowe wavuga ko imaze gutera intambwe kubera ko ntago igisirikare kivanga muri gahunda z’abaturage ,cyo gikora uwo kurinda umutekano ibindi abaturage nibo bihitiramo kimwe na Tanzania ,Africa y’Epfo n’ibindi bihugu bicye.

Gatera Stanley

1,801 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.