umu amakuru- Isesengura:Ikigega cyo kuzigama no kuguriza abanyamakuru hari icyo kizamarira itangazamakuru n’abanyamakuru? | Umusingi

Isesengura:Ikigega cyo kuzigama no kuguriza abanyamakuru hari icyo kizamarira itangazamakuru n’abanyamakuru?

Please enter banners and links.

Kuwa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 habaye inama muri Lemigo hotel y’abanyamakuru bagiye mu itorero ry’igihugu bahabwa izina ry’Impamyabigwi bakaba baragiyeyo mu byiciro 3 bose bakitwa Impamyabigwi.

Inama yari igamije gusobanurira izo Mpamyabigwi ikigega (Impamyabigwi Development Fund)kizaba gishinzwe kuzigama no kuguriza abanyamakuru mu rwego rwo guteza imbere abanyamakuru n’itangazamakuru.

Amakuru yari yatangatanzwe mbere y’inama ariko abenshi ntibitabiriye iyi nama yarimo abayobozi ba RGB na MHC ibigo bya Leta bishinzwe itangazamakuru ndetse na Bamporiki Edward umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nawe akaba yari ahari.

Ikigega ubusanzwe n’ikiza uretse ko atari ubwa mbere icyo kigega kivugwa kuko na Perezida Kagame yigeze kucyemerera abanyamakuru ariko ntawamenye aho cyerengeye ndetse vubaha ubwo yahuraga n’Abanyamakuru n’abahanzi bagiye mu Itorero muri Convention Centre bamubwiye ko SACCO y’abanyamakuru iri hafi gutangira n’inyigo yayo yarangiye ariko kugeza uyu munsi iyo SACCO ntiratangira ndetse ntinabaho hakaba hari abibaza uburyo abantu bategura ibintu byibinyoma bakabeshya Perezida bidasanzwe.

Nkurikije uko numvise icyo kigega gisobanurwa imikorere yacyo numvise nacyo kizagorana gukora kigateza imbere abazakijyamo kiramutse gitangiye kubera inyungu kizasaba nkaho bavugaga ko uzashyiramo umugabane we yashaka kuwukuramo ko bazajya bamukata 25% n’ibindi nagiye numva bisa n’ibidasobanutse.

Hari bamwe bavugaga bati ikigega kizatera imbere gite mu gihe usanga abanyamakuru benshi batagira amasezerano y’akazi bahemberwaho?abandi nta mushahara bagira?ahubwo bati mbere y’ikigega hakabanje kureba uburyo habaho imikorere ku buryo abanyamkuru bahembwa neza n’ibitangazamakuru bigatera imbere.

Umuyobozi wa RGB

Bamwe mu bayobozi bayobora ibigo bishinzwe itangazamakuru mu Rwanda

Perezida Kagame igihe yahuraga n’abanyamakuru n’abahanzi bagie mu Itorero ry’Igihugu

Impano bageneye Perezida

Itangazamakuru risa nk’umwuga utemewe ariko Leta yabishatse watera imbere byihuse kuko iyo urebye usanga hari ibitangazamakuru byafunze ibindi bitagikora n’ibindi bisa n’ibiri mu marembera ukaba wakwibaza icyo kigega cyo kizakora gite mu gihe ibigo by’itangazamakuru bifunga kubera kubura ubushobozi.

Bimwe mu bigo byafunze harimo Izuba Rirashe ,Kigalitoday yagabanije abakozi abenshi ubu nta kazi bafite ,The New Times ni uko nayo yaragabanije,ama Televiziyo amwe yarafunze n’amaradiyo nka Ishema TV ,Yego TV,n’izindi zitandukanye.

National Media Group y’Abanyakenya nayo yaragerageje biranga igabanya abakozi ,ibyo byose bikaba bitera impungenge ko abazajya mu kigega cy’abanyamakuru ari abafite akazi bacye ariko nabo bashobora gusanga nyuma y’igihe runaka bahagaritswe kubera amikoro y’ibigo bakoreraga.

Ubundi hakabayeho uburyo nka Media High Council ishinzwe kongerera ubushobozi ibitangazamakuru n’abanyamakuru bajya batera inkunga imishinga yabo cyangwa imishinga y’ibitangazamakuru ku buryo igitangazamakuru kigiye gihabwa nka Miliyoni 5 cyangwa 10 zagifasha gutera imbere ,icyo gihe byagira ishingiro n’iyo babifasha gufata inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire ariko ibyo ntawabitekereza mu bitwa ko bafasha itangazamakuru.

Niba bafite ubushake bwo guteza imbere itangazamakuru nibafashe ibitangazamakuru kubona inguzanyo habeho n’uburyo bwo kureka itangazamakuru ryisanzure barebe ko amafaranga ataboneka bareke n’amasoko apiganwe kumugaragaro na RBA kuko igenerwa amafaranga n’ibikoresho irekere gupiganirwa amasoko n’ibindi bitangazamakuru byigenga kuko ni nkaho n’ubundi amafaranga ya Leta asubira muri Leta abikorera se bakazakora gute?.

Ubu mu Rwanda wagirango nta binyamakuru bihaba byandika kuko usanga ibicuruzwa mu Rwanda ari ibinyamakuru bya Uganda na Kenya ukibaza niba mu Rwanda nta banyamakuru bazi kwandika mu binyamakuru bisohoka ku mpapuro ariko usanga abayobozi bitwaza ngo internet yatumye ibinyamakuru bicika ukibaza niba muri Uganda bo batagira internet cyangwa muri Kenya baza gucuruza ibyabo hano mu Rwanda.

Byose biterwa n’uburyo sisiteme y’itangazamakuru yubutse aribyo twavuze ko hakwiye kubaho imikorere yorohereza ibitangazamakuru gukora ndetse n’ubushake bwa Leta ,kuko hari abavuga ngo mwe abanyamakuru ubwanyu nimwe bizaturukaho kwiteza imbere ,abandi ngo mwishyire hamwe tubafashe ariko Amashyirahamwe y’abanyamakuru ahari ni menshi ko badahera kuri ayo ahari ngo turebe?.

Bwa mbere havugwa sacco y’abanyamakuru RGB yayiteye inkunga ya baringa ya Miliyoni 3 abantu batangira kwibaza ngo ni gute RGB itera inkunga ikintu kitarabaho?kimwe n’ikigega nacyo RGB yagiteye inkunga ya Miliyoni 2 nacyo ntikirabaho ,ese kizabaho?

Reka tugisengere kizabeho ndetse n’abagitekereje Imana ko nta kiyinanira izabakoreshe nyuma y’imyaka irenga 20 itangazamakuru rivugwaho ubukene no kutisanzura bizakunde maze tugire itangazamakuru rikomeye mu Rwanda nkuko ibindi byateye imbere naryo ritere imbere.

Niyo mpamvu ibinyamakuru byo hanze iyo habaye ikibazo bidukubita cyane bikumvikana cyane mu bindi bihugu tukabura icyacu gikubita kikumvikana mu mahanga ,urugero nk’ibibazo bivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda twakabaye dufite ikinyamakuru gikomeye gikubita abantu bakemera nkuko ubona za The East African ,za New Vision na Monitor zandika abantu bakazemera.

Iri n’isesengura ryakozwe n’abanyamakuru bandika mu kinyamakuru Umusingi bashingiye ku kigega cy’abanyamakuru kivugwa ko kigiye gutangira kizajya kizigama no kuguriza abanyamakuru.

1,819 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.