umu amakuru- Bazana Didace wari ufite urugo muri Uganda akorera mu Rwanda yaburiwe irengero | Umusingi

Bazana Didace wari ufite urugo muri Uganda akorera mu Rwanda yaburiwe irengero

Please enter banners and links.

Amakuru twahawe na bamwe mu muryango we bavuga ko Bazana Didace amaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero akaba yakoraga mu Kigo cya WDA mu Rwanda ariko urugo rwe ari Mbarara muri Uganda.

Ikinyamakuru Umusingi kuwa gatanu tariki 22 Werurwe 2019 nibwo umwe mu muryango wa Bazana utuye mu Mutara utarashatse ko amazina ye atangazwa yaduhamagaye atubwira ko twabafasha kubimenyekanisha ko umuntu wabo yaburiwe irengero na Telephophone ye itariho bikaba bibahangayikishije.

Uwaduhaye amakuru ufite isano na Bazana yatubwiye ko aza kuduha amakuru y’umugore we kugirango atubwire ikibazo cy’umugabo we ariko akavuga ko yavuganye n’umugore ariwe wamubwiye ko umugabo we yabuze.

Turacyakurikirana iyi nkuru tukazabagezaho inkuru irambuye nitumara kubona ubuyobozi bwa WDA bukagira icyo butangaza ku mukozi wabo uvugwa ko yaburiwe irengero ndetse tukabaza na Polisi y’Igihugu niba yaba afunzwe cyangwa adafunzwe ,tukazabanza aho yakorega kugirango tubone kubaza polisi y’Igihugu.

1,871 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.