umu amakuru- Perezida Museveni yagaragaye asangira n’abantu biteza urujijo niba ntabwo agira ko bashobora kumurogeramo mu gihe nta wundi Perezida usangira n’abaturage | Umusingi

Perezida Museveni yagaragaye asangira n’abantu biteza urujijo niba ntabwo agira ko bashobora kumurogeramo mu gihe nta wundi Perezida usangira n’abaturage

Please enter banners and links.

Perezida Museveni hari byinshi akora bigatangaza abantu bigatuma bamwibazaho cyane bamwe bati ni ugukunda abantu cyane ariko bamwe bakagira impungenge ko bashobora kumurogera mu biryo arimo gusangira n’abaturage.

Aherutse kugaragara asangira n’abaturage mu mwiherero wabereye ahitwa Kyankwanzi ndetse ubona ari ku murongo n’abandi arimo kwiyarurira mu gihe hakabaye hari abamwarurira.

Perezida Museveni akaba yaratangaje abantu afata ka Broshette k’inyama abantu bati uyu mugabo ibyo akora bitangaza abantu benshi.

Uretse kugaragara ku murongo w’ibiryo yigaburira hari n’ibindi akora abantu bikibaza niba ari Perezida cyangwa ari umuturage usanzwe nk’igihe nanone yagaragaye akina amakarita n’abana.

Hari n’ikindi gihe yari yagiye mu baturage umugore umwe kubera urukundo rwinshi amukunda ahita yiruka amusanga aho yari yicaye abasirikare baba bamufashe Museveni ababonye bamubuza arababwira ngo bamureke aze maze baramureka aragenda yicara ku bibero bya Museveni aramukikira nabyo bitera abantu kwibaza niba atajya atinya nk’abandi ba Perezida.

Hari abantu benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona amafoto ya Perezida Museveni ari ku murongo n’abandi baturage yiyarurira ibiryo maze batangira kuvuga ibyo akora bitangaje ari nabwo bavuze ko hari igihe yagiye gusura abaturage muri Kabale maze abaturage benshi bashaka kumusuhuza abasirikare bakababuza bafite impungenge ko hari uwagira ishyano akora maze Museveni akababwira ati mureke abaturage barankunda ntacyo bantwara ndi Perezida wabo nibo bantoye.

Ubundi biragoye kubona Perezida w’igihugu asangira ibiryo n’abaturage,iyo igihe kigeze cyo gufungura abenshi baba bafite aho bateguriwe hihariye mu cyubahiro gikomeye ariko Museveni akwereka ko ibyo we ntacyo bimubwiye.

Abantu iyi myitwarire bayihuza ni uko igihugu cya Uganda kugira umuyobozi umeze nka Museveni woroshya ubuzima ndetse ukunda abantu ariyo mpamvu usanga Uganda yuzuyemo abantu baba baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi yose kubera ari igihugu cyoroshya ubuzima.

Muhungu John –Kampala

2,614 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.