umu amakuru- Urwisumbuye rwanzuye ku bujurire bw’umunyamakuru Phocas Ndayizera naho umunyamakuru Mugabe Robert isomerwa rirasubikwa,ibyo bashinjwa birakomeye | Umusingi

Urwisumbuye rwanzuye ku bujurire bw’umunyamakuru Phocas Ndayizera naho umunyamakuru Mugabe Robert isomerwa rirasubikwa,ibyo bashinjwa birakomeye

Please enter banners and links.

Kuri iki gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki 22 Gashyantare 2019  Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro ku bujurire bw’umunyamakuru Phocas Ndayizera na Karangwa Eliachim bajuririye ikemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge cyo kubafunga by’agateganyo iminsi 30.

Mu gihe undi munyamakuru Mugabe Robert isomwa ry’imyanzuro ku rubanza aherutse kuburana rikaba ryasubitswe kubera impamvu ko umucamanza yarwaye. Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwasubitse isomwa ry’umwanzuro mu rubanza ruregwamo Umunyamakuru Robert Mugabe kubera ko umucamanza atabashije kuboneka kubera uburwayi.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye Mugabe gukomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe bukomeje iperereza ku byaha akekwaho birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo.Mugabe Robert azagaruka gusomerwa ku wa 28 Gashyantare 2019 saa kumi z’igicamunsi.

 

Mugabe Bob Robert nyiri kinyamakuru The greatlakesvoice.com na Ibiyagabigari

Phocas Ndayizera wakoreraga BBC ufashe icupa ry’amazi wambaye amarineti 

Naho Ndayizera na Karangwa bari muri 12 baregwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Aba babiri nibo bari bajuririye ikemezo cy’Urukiko rw’ibanze mu Ukuboza cyo kubafunga by’agateganyo, bahita bajuririra Urwisumbuye.

Tariki 21 Ukuboza nibwo Urwisumbuye rwakiriye ubujurire bwabo, buburanishwa kuwa mbere w’icyumweru gishize tariki 19 Gashyantare 2019 abaregwa batanga ingingo z’ubujurire bwabo.

Uru rukiko rwasomye umwanzuro warwo ahagana saa saba z’amanywa uyu munsi, abareze ntibari bahari.

Rwatangaje ko rwasanze impamvu zitangwa n’abajuriye nta shingiro zifite bityo bagomba gukomeza gukurikiranwa bafunze kuko baregwa ibyaha bikomeye kandi barekuwe bacika ubutabera.

Bose hamwe 12 mu iburanisha riheruka kuwa mbere Ubushinjacyaha bwabasabiye ko igifungo cyabo cy’agateganyo cyongerwaho indi minsi 30 mbere yo kuburana mu mizi kugira ngo burangize iperereza ry’inyongera ku byaha birega abakekwa.

Aba bose baregwa n’ubushinjacyaha kunoza umugambi na Cassien Ntamuhanga watorotse ubutabera bw’u Rwanda, wo guhungabanya umutekano w’igihugu bakoresheje ibiturika, bimwe byagaragaje hashize iminsi bafashwe ubwo na bo berekanwaga.

 

569 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.