Yaramusohokanye aramugurira buri kimwe aziko bari butahane bakaryamana umukobwa igihe cyo gutaha kigeze yanga gutahana n’umuhungu yamburwa indangamuntu
— February 22, 2019
Please enter banners and links.

Hari ibintu abantu batarasobanukirwe ku mpande zose ,hari abahungu bakunda abakobwa akagira gutya akamusaba kumusohokana undi akamwemerera aziko ari ubushuti busanzwe ariko bamwe mu basore babikora nk’umutego wo kugirango babone uko basambanya abo bakobwa.
Umukobwa umwe witwa Jenny izina twamwise yatubwiye ikibazo yagiranye n’umuhungu wari wamukunze akamusaba ko basohokana akamugurira ibyo ashaka byaba ibyo kurya n’ibyo kunywa ndetse n’ibindi nk’imyambaro ariko nyuma bagashwana bikomeye.
Umuhungu we asohokana umukobwa yari yamaze kwishyiramo ko nyuma yo gusohokana bari butahane bakaryamana ariko umukobwa we ntibyari bimurimo nkuko abivuga ati twarasohotse peee arangurira numvaga nyine ari ubushuti busanzwe ibyo gutahana nawe tukaryamana ntago byari bindimo kandi ntago yabimbwiye mbere.
Tuvuye gusohoka byari nka saa mbiri z’ijoro tugeze hafi yaho nagombaga gutandukana nawe ndamubwira nti ntundenze ku nzira ijya mu rugo yari atwaye arambwira ati ntitujyana mu rugo se uyu munsi ukandaza?.
Naramubwiye ngo oya ntago nabiteguye nzaza nabiteguye mbona ahinduye isura ageze aho naviragamo mu modoka arahagarara namuvugisha akanyihorera ubwo sinzi ukuntu yakuye indangamuntu yanjye mu gasakoshi nari mfite arayihisha.
Ubwo aho njye iby’indangamuntu sinabitekerezaga ahubwo natekerezaga uburyo yarakaye kandi twari twagiranye ibihe byiza bityo ndasohoka ngiye kumuha akabizu musezera arakanga mpita nkinga urugi rw’imodoka ndagenda.

Mu rugo ntago hari kure y’umuhanda uko nagendaga nasubizaga amaso inyuma nkabona imodoka iracyaparitse ndinda ninjira mu gipangu igiparitse aho.
Ubwo sinzi ninjoro ngiye kuryama ukuntu nakoze mu gasakoshi kanjye aho njya mbika indangamuntu yanjye ndayibura ndeba mu mifuka yikoboyi nari nambaye ndayibira ndamuhamagara ambwira ko ari we uyifite ariko ngo nzaze iwe nyifatire.
Nahise numva impamvu ambwira kuzajya kuyifatira iwe ko ari ukugirango amfatireyo turyamane ndamubwira nti wazayinzaniye se ukambwira aho ngusanga nkayifata arabyanga.
Jenny agira ati “Hari abahungu bumvako gusohokana umukobwa bivuze ko mugomba kuryamana kandi ntago abakobwa bose ari bamwe hari uwabyemera ariko hari n’utabyemera”.
Ese abakobwa bemera gusohokana n’abasore bakemera bagatanga amafaranga menshi kugirango ashimishe umukobwa kuki abakobwa batabiha agaciro?Ese abahungu kuki bo batabibwira abakobwa mbere yo kubasohokana ko bari butahane bakaryamana?.
Hari ibibazo byinshi abantu bashobora kwibaza aho bamwe mu bahungu bavuga ko mu gihe umusore yemeye gusohokana umukobwa aba akwiye kwibwiriza kuko nawe ayo mafaranga aba atayatoraguye niyo yayatoragura aba afite ibindi byo kuyakoresha ariko agahitamo kuyashora mu mukobwa akunda.
Mu nkuru yacu ubutaha tuzabagezaho ibyo tuzaba twaganiriye na Bosco watwaye indangamuntu ya Jenny kuko nawe hari ibyo yatubwiye ariko ikibazo natwe twababaza birakwiye ko niba usohokanye umukobwa ari ngombwa ko mutahana mukaryamana?Kuki abasore mutabibwira abakobwa mbere y’uko musohokana ko muri buryamane?.
Shangazi
5,398 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ese abagabo barabuze koko?Ese abantu babanye bakazakora ubukwe nyuma hari icyo bitwaye mu muco wa Kinyarwanda?
Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki?
Gushaka umugabo watandukanye n’umugore cyangwa umugore watandukanye n’umugabo hari icyo bitwaye ku bakobwa n’abahungu batarashakaho?
Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ?
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply