umu amakuru- Amama Mbabazi na Gen.Sejjusa bagiye muri People Power ya Bobi Wine kumugira inama uko yakuraho Museveni kubutegetsi | Umusingi

Amama Mbabazi na Gen.Sejjusa bagiye muri People Power ya Bobi Wine kumugira inama uko yakuraho Museveni kubutegetsi

Please enter banners and links.

Amakuru arimo kuvugwa agezweho muri politike ya Uganda ni uko ubu People Power ya Bobi Wine imaze gushing imizi ikomeye ishaka gukuraho Perezida Museveni ku butegetsi amazeho imyaka irenga 30.

 Nyuma y’umuhanzi Bobi Wine guhaguruka mu ruhame adatinye abasirikare ko bashobora kumwica agatangaza ko Leta ya Museveni ari Leta yigitugu ashaka kumukura ku butegetsi kubera impamvu nyinshi zirimo kutubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko ,ruswa n’ibindi byinshi bityo atangira inzira y’uburyo azasimbura Perezida Museveni.

 

Gen.Sejjusa bita Tinyefuza

Ubu bamwe mu bantu bari bakomeye cyane muri Leta ya Perezida Museveni barimo Amama Mbabazi wabayeho Minisitiri w’Intebe ,akaba aherutse kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida ariko aratsindwa ,ubu we n’umusirikare wari ukomeye witwa Gen. David Sejjusa bakunda kwita Tinyefuza bamaze gusanga Bobi Wine kugirango bamufashe kumugira inama uburyo yakuraho Museveni nyuma yo kubona ko ariwe ukunzwe cyane ariwe washobora gukuraho Museveni wabananiye.

Bobi Wine yatangiye cyera aririmba indirimbo zivuga ku buzima bubi abaturage muri Uganda babayemo ndetse zibakorera ubuvugizi kugeza ubwo abantu bamukunze cyane ku buryo ari mu bahanzi ba mbere 3 bakunzwe cyane muri icyo gihugu kubera umuziki we.

Amama Mbabazi na Museveni

We yari afite icyo agamije ariko abantu batakizi kugeza ubwo abantu bavugaga ko yananiwe gukora ibihangano byambuka umupaka kugirango nawe akundwe mu bindi bihugu bakavuga ko yafatishije muri Uganda ariko nyuma nibwo abantu babimenye ko yari afite umugambi wo kuzayobora igihugu cya Uganda.

Uretse ibihangano bye yaniyitaga President wa Ghetto n’imodoka ze ukazambika ibirango byanditseho President byose bikaba byari amarenga yo gushaka kuyobora igihugu .

 

Ubu kuba Amama Mbabazi na Gen.Sejjusa bamusanze ,abasesenguzi mu bya politike baravuga ko ari izindi mbaraga zikomeye Bobi Wine agize kuko abo bantu bafite ijambo rikomeye ndetse bafite abakunzi benshi bashobora kumva ko bagiye muri People Power nabo bakabasangayo.

 

1,165 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.