umu amakuru- Opinion: kihishe inyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda ryahagurukije n’iyonka?noneho ngo Josiane Mwiseneza yabaye People Power? | Umusingi

Opinion: kihishe inyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda ryahagurukije n’iyonka?noneho ngo Josiane Mwiseneza yabaye People Power?

Please enter banners and links.

Mbere yo kwandika nabanje gutegerezaho iminsi kugirango numve ibyo abantu bavuga kuri iki gikorwa cya Miss Rwanda cyahagurukije n’iyonka ariko hari byinshi numvise aribyo nshaka kugarukaho.

Mbere na mbere nanjye ndunganira abanenga uburyo igikorwa cya Miss Rwanda gitegurwa kandi kikitirirwa Miss Rwanda kandi Leta isa nitabirimo.

Hari ibibazo byinshi numva abantu bibaza ngo iri n’irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa ni Miss Cogebanque?Leta ishyiramo amafaranga?Ese irakurikirana ikamenya amabwiriza agenderwaho ko atabangamye?ese kuki inspirational backup ariyo ihora ariyo itegura iki gikorwa isoko rirapiganirwa cyangwa n’umuntu Minisiteri y’Umuco na Siporo yikundiye irarimuha n’ibindi byinshi ? .

Hanyuma nsubire kuri Miss Mwiseneza Josiane n’abafana be bavuga ko impamvu bamufana bashaka ko aba Miss Rwanda ari uko yigiriye ikizere hanyuma nk’ibaza abandi bari kumwe nawe mu irushanwa nta kizere bo bigiriye?ngo ntago yisiga mukorogo kandi hari bagenzi be batisize mukorogo nabo ubwo rero izo mpamvu numva zidasobanutse ku buryo arizo bashingiraho ku buryo umuntu bamufana cyane n’uwahe agahaguruka.

Kwigirira ikizere ku bantu bazi gusesengura navuganye nabo bambwiye ngo kubona yarigiriye ikizere n’iyo mpamvu dukwiye kumuha mahirwe bivuze ngo yumvaga atabikwiye ariko aravuga ati n’ubwo ntabikwiye reka njyemo bityo ajyamo kandi ntidukwiye kwirengagiza ko hari ababikwiye beza nsubire ku ijambo Miss ,bafite ubwenge nawe arabufite n’umuco kimwe n’abandi bose ariko ku kijyanye n’ijambo Miss icyo rivuze nasabaga abantu kumenya icyo rivuze.

Hari abandi nabo bavuga ngo ni mwiza ngo afite umuco ibyo njye sinemeranya nabo kuko kugira umuco nta kintu arakora ngo agaragaze ko yarushije abandi umuco ibyo rero mbona umuco bose ari bamwe ntawe navuga ngo uyu n’uyu arusha abandi umuco.

Ibijyanye n’ubwenge ibyo ababishinzwe nibo batanga ibibazo ugize amahirwe aratsinda kuko gutsindwa ikizamini bitavuze ko uri umuswa ahubwo nta mahirwe uba wagize icyo rero nacyo numva abafana Mwiseneza badakwiye kubitindaho ngo afite umuco ngo afite ubwenge ngo yigiriye ikizere ,ibyo byose n’abagenzi be barabifite.

Ikindi nabwira abantu ni uko babanza bakamenye ubusobanuro bw’ijambo Miss njye ngenekereje mu Kinyarwanda n’umukobwa uba urusha abandi ubwiza hanyuma nk’ibaza Mwiseneza koko niwe babona uruta abandi ubwiza?.

Ntago mbuza umuntu gufana uwo ashaka n’uburenganzira bwa buri muntu ariko nanjye n’uburenganzira bwa njye bwo kuvuga ibitekerezo byanjye mbinyujije mu itangazamakuru kuko itegeko nshinga ribinyemerera kimwe nk’abandi bose babishaka cyangwa babishoboye.

Ikindi numvise abantu batangiye kuvuga ngo Mwiseneza Josiane ngo ubu niwe People Power nkibaza niba babaye abafana ba Bobi Wine kuko mbona aribo bamufana byo gupfa ariko Bobi Wine we arabavugira mu bya politike hanyuma uyu we abavugira iki?ese ubwo ntibashaka kubyinjizamo politike?.

Ejobundi numvise Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda avuga ko atazi akamaro ka Miss Rwanda ese ubundi nakahe kamaro ifitiye gihugu wa mugani ko nanjye ntacyo mbona?.

Ariko kuba Josiane Mwiseneza kuba yaravuzwe cyane akamenyekana bifite akamaro kuko amasosiyete y’itumanaho arabyungukiramo n’abacuruza imyenda ya Josiane nabo baracuruza bakunguka ibyo nibyo mbona bifite akamaro.

Iki n’igitekerezo cyanjye uko mbyumva ni uko mbibona bitavuze ko ari itegeko cyangwa ni ukuri kwa njye ,nawe ushobora kwandika ukuri kwawe uko ubibona uhakanya ibyanjye byose biremewe n’iyo waba ushaka ko bisohoka mu kinyamakuru Umusingi turabisohora kuko twubaha ibitekerezo bya buri wese icya ngombwa ni uko waba udatukana cyangwa uvangura ,ahubwo ushingiye ku bimenyetso.

Ufite icyo wifuza kwandika wanyandikira kuri stanleygatera@gmail.com hanyuma tungurana ibitekerezo bigamije kubaka kandi kunenga imikorere y’umuntu cyangwa y’ikigo ntibivuze ko umwanga kandi ntawe nta kwiye kukubonamo umwanzi we ahubwo uwo muntu burya ukunenga aba agukunda kuko bituma umenya uburyo ibintu bimeze.

Gatera Stanley Tel:+250783664450

2,087 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.