umu amakuru- Ikipe ya Liverpool yihanije mukeba wayo Man United iyinyagira 3 igaragaza ko ishaka igikombe | Umusingi

Ikipe ya Liverpool yihanije mukeba wayo Man United iyinyagira 3 igaragaza ko ishaka igikombe

Please enter banners and links.

Abafana b’ayandi makipe nka Arsenal na Man City ndetse na Chelsea abenshi bafanaga ikipe ya Man United kugirango itsinde Liverpool bashobore kuyegera kuko ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona yo mu Bwngereza n’amanota 45.

Umukino wabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 ,ujya gutangira abenshi bavugaga ngo Manchester United n’ubwo itameze neza iratsinda Liverpool ngo mu mateka Manchester itsinda Liverpool.

Ntibyatinze umukino utangira saa kumi ne byiri z’umugoroba ikipe zombie zigerageza gushakisha ibitego ariko Liverpool ariyo isatira cyane kugeza ubwo Saido Mane yabonye igitego cya Liverpool ku munota wa 24 ariko kiza kwishyurwa na Jesse Lingard ku munota wa 33 igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Liverpool yazanye uwitwa Xhedran Shaqiri ayitsinda ibitego 2 byose Liverpool itahana ibitego 3 n’amanota 3 isubira kuyobora urutonde rwayoborwaga na Man City .

Bamwe mu batayifanaga batangiye kuvuga ngo ya kipe irakomeye ndetse irashaka igikombe kuko kugeza ubu ntiratsindwaho n’umukino n’umwe wa Shampiyona . Liverpool: Alisson, Clyne, Lovren, van Dijk, Robertson, Mane (Henderson 84), Wijnaldum, Fabinho, Keita (Shaqiri 70), Firmino, Salah. 

 

Abasimbura batakinnye:  Sturridge, Moreno, Lallana, Mignolet, Camacho.

Goals: Mane 24, Shaqiri 73 and 80

Manchester United: De Gea, Darmian, Bailly, Lindelof, Dalot  (Fellaini 46), Herrera (Martial 79), Matic, Young, Lingard (Mata 85), Rashford, Lukaku. 

Abasimbura batakinnye: Jones, Pogba, Romero, Valencia.

Goal: Lingard 33 

Abahawe ikarita y’umuhondo: Dalot, Lukaku, Matic

Umusifuzi: Martin Atkinson (W Yorkshire)

https://www.youtube.com/watch?v=REhNauDOZgA

 Murekezi Alex

715 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.