Yatanze avanse kenshi agezaho afata icyemezo cyo kutongera kuyitanga kubera abo yayihaga batamushakaga ariko n’uwo bashakanye aricuza ibyamubayeho n’ishyano
— December 13, 2018
Please enter banners and links.

Umukobwa yajyaga akundana n’abasore bakamubeshya ko bazamushaka ageze aho afata icyemezo cyo uwo bazongera gukundana nta avance azamuha.Gutanga avance ni ugukora imibonanompuzabitsina mbere yo kubana n’uwo muzashakana.
Uyu mukobwa witwa Judith yabonye abasore yakundanaga nabo barya avance gusa bakamucika ahitamo ko undi bazongera gukundana atazamuha avance ariko nawe bimubera bibi cyane kurusha abandi bose yigeze kuryamana nabo n’ubwo bashakanye byemewe n’amategeko.
Uyu mukobwa Judith amaze gukundana na Frank yamwimye avanse undi nawe ntibyamubabaza aricecekera ariko umukobwa akabona umuhungu atabyitayeho nkuko aba mbere bamusabaga urukundo rwo kuryamana.
Umukobwa yahise atekereza ko yiboneye umugabo muzima nkuko abakobwa benshi bakunda kubyibeshya ko umuhungu utagusabye kuryamana ariwe muzima kandi akenshi abo batabasaba kuryamana baba bafite ikibazo.
Barakundanye igihe kirekire umuhungu amukorera buri kimwe cyose igihe cy’ubukwe kiragera bakora ubukwe bwiza cyane ariko icyatangaje umukobwa yari aziko umunsi ubukwe buzarangira iryo joro bazarara bicugusa mu buriri bakinezeza kuko bari bamaze igihe kirekire bakundana ariko bataryamana nkuko abambere bakundanye na Judith babigenzaga.
Ibirori by’ubukwe birangiye bajya kuruhuka nyamukobwa aziko umuhungu agiye kwikuramo esheki abona gasore ariryamiye arasinzira atangiye kugona ntacyo amubajije ,nyamukobwa abanza kugirango n’umunaniro araceceka bararyama atangira kumukorakora gasore ati yewe ndumva ndushye reka turuhukeho.
Umukobwa yararyamye ariko atangira gutekereza byinshi mu mutima ati ibi bibaho se?aricecekera araryama burinda bucya ategereza mu rukerera abagabo baba babishatse cyane abona gasore ntacyo bimubwiye.
Uwo munsi wose yiriwe atekereza ko wenda yaba afite icyo yakoreye umugabo kikamurakaza atakizi ,umunsi wa mbere urarangira uwa kabiri uwa gatatu icyumweru kirashira n’ukwezi kurashira umugore atangira kwiheba ati ninde wanteye umwaku?.
Byarangiye umuhungu atari muzima adashyukwa ahubwo yarashakaga kugira aderesi (Adress)umugore atangira gutinya ukuntu abantu bazabona atandukanye n’umugabo ako kanya aribwo bagishakana biramuyobora agisha inshuti ze inama bamwe bati nta kuntu wabana n’umugabo utabyara ndetse utakurongora yaba yaragushakiye iki se?abandi bati banza ujijishe wihangane.
Umugore yagiye iwabo abagisha inama barumirwa ubu akaba ari mu nzira zo gushaka gatanya ariko afite impungenge ko ashobora kutazabona undi mugabo.
Ese nibyiza gutanga avanse?ese nibyiza gushakana n’umuntu utazi niba ari muzima?Judith yagishaga inama ati abo nakundanye nabo bose nabahaga avanse nyuma bakigendera nkumva ngo bashakanye n’abandi ahitamo gufata icyemezo mwabonye yafashe cyo kwimana avanse ariko nabyo ntibyamuhira ese mubona Judith yari gukora iki?.
Shangazi
7,144 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ese abagabo barabuze koko?Ese abantu babanye bakazakora ubukwe nyuma hari icyo bitwaye mu muco wa Kinyarwanda?
Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki?
Gushaka umugabo watandukanye n’umugore cyangwa umugore watandukanye n’umugabo hari icyo bitwaye ku bakobwa n’abahungu batarashakaho?
Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ?
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply