umu amakuru- GS APE Rugunga mu nzira zo kuvugurura inyubako ku buryo kizaba ikigo cya mbere mu bwiza no mu gutsindisha mu gihugu | Umusingi

GS APE Rugunga mu nzira zo kuvugurura inyubako ku buryo kizaba ikigo cya mbere mu bwiza no mu gutsindisha mu gihugu

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018 avuga ko ikigo cy’amashuri y’incuke n’abanza ndetse n’ayisumbuye kigiye kuvugururwa ku buryo kizaba ikigo cy’amashuri mu gihugu gifite inyuma nziza ndetse no gutsindisha neza mu gihugu.

Tukimara kumenya ayo makuru twashatse kubaza Perezida w’Inama y’ababyeyi witwa Rusagara Paul maze avuga ko amakuru twumvise ari impampo ati “Dufite gahunda yo kuvugurura ikigo tukubaka inyubako nziza zigezweho ndetse tukubakamo na Kaminuza na amaparitoma (Apartments) ku buryo twifuza ko aricyo kizaba ikigo cya mbere mu Rwanda.”

Perezida yakomeje avuga ko bashaka ikigo cya APE Rugunga kigarura izina ryacyo ndetse kikarushaho ku buryo kiba icya mbere mu kwigisha abana bagatsinda ndetse ibyo bikaba byaratangiye kwandikisha abanyeshuri bazahiga umwaka utaha.

Yemeza ko abanyeshuri bazahiga bazabona impinduka nziza haba abarimu beza ,inyubako nziza ku buryo yavuze ko abayeyi bakwiye kujyana abana babo muri GS APE Rugunga kuko bigisha neza kandi bafite abarimu beza.

Uhereye ibumoso Perezida w’Inama y’ababyeyi na Mushabizi Diodone na Munyakarambi Charles baganira ku ngamba zo guteza imbere ishuri 

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umwanditsi wa Komite nyobozi y’ababyeyi ya GS APE Rugunga witwa Mushabizi Diodone maze nawe atubwira ko iyo gahunda yo kuvugurura ikigo ihari n’igishushanyo mbonera cy’ishuri cyararangiye ibikorwa biri hafi gutangira .Mushabizi yavuze ko rwose ngo bafite ikigo cyiza ariko kigiye kuba kiza kurushaho asaba ababyeyi kuzana abana babo kwiga mui APE Rugunga .

Munyakarambi Charles akaba umubitsi twavuganye nawe atubwira ko amakuru twumvise yo kuvugurura ikigo ariyo ndetse ko inama yababyeyi yabyemeje bakaba bagiye kubaka Kaminuza n’izindi nyubako zizajya zinjiza umusaruro wunganira ababyeyi mu guteza imbere ikigo.

Twabibutsa ko ikigo cy’amashuri cya APE Rugunga ari ikigo kimaze imyaka myinshi kizwi kandi kigisha neza abana bagatsinda kikaba giherere mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali .

Ubuyobozi bw’iri shuri bukaba busaba abantu bose baribusome iyi nkuru bifuza gutangiza abana babo amashuri yaba ayincuke cyangwa abanza n’ayisumbuye ko bajya kubandikisha hakiri kare kuko bishyuza amafaranga y’ishuri macye ugereranije n’ahandi bishyuza menshi kandi ntibatsindishe neza.

Umwe mu babyeyi twavuganye utarashatse ko tuvuga amazina ye yatubwiye ko afite abana 2 biga muri APE Rugunga umukobwa n’umuhungu bageze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza akaba yaravuze ko nta kibazo arabona kijyanye n’imyigishirize ati abana banjye mbona biga neza bagatsinda nkaba nagira inama abandi bashaka ko abana babo biga neza babajyanayo.

Gatera Stanley

961 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.