Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka
— October 21, 2017
Please enter banners and links.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rwa Pte Muhirwa Jean Marie Vianney warashwe ashaka gutoroka ubwo yari ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017.
Uyu musirikare yarashwe mu mugongo ubwo yageragezaga gusimbuka uruzitiro rw’Urukiko rwa Gisirikare i Nyambirambo, ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ari naho yaje kugwa.
Pte Muhirwa yari kumwe n’abandi bafungwa umunani bagiye ku bwiherero nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwemeza ko bazaburana bafunzwe by’agateganyo.

Umuvugizi wa RDF, Lt Col Munyengango Innocent
Mu kiganiro n’Umuvugizi wa RDF, Lt Col Munyengango Innocent, yagize ati “Ni ibintu bibabaje. Byabaye ahagana saa sita ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, umusirikare ucunzwe yari yaje gucirwa urubanza yitwa Private Muhirwa Jean Marie Vianney.
Bari barangije kumukatira igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera icyaha cyo guta akazi. Nyuma asimbuka urupangu ku bw’amahirwe make uwari umurinze aramurasa aza kugwa ku bitaro bya CHUK.”
Lt Col Munyengango yakomeje atangaza ko uwari umurinze yahise atabwa muri yombi aho ari mu maboko ya ‘Military Police’ mu gihe hari gukorwa iperereza ku mpamvu z’iryo raswa.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ingingo ya 722 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusirikare wese utari umurinzi, uta umurimo, ahanishwa; mu gihe cy’amahoro, igifungo kuva ku kwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu; mu gihe cy’intambara, igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri.
Iyo nyi’ugukora icyaha ashinzwe ubuyobozi bw’umurimo, ahanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru.
Nyir’ugukora icyaha uwo ari we wese, ashobora guhanishwa gufungwa imyaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu iyo yataye izamu umwanzi yugarije.
4,566 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply