Habayeho guhangana hagati ya Min Evode n’Abadepite ku bitekerezo kuri Penal Code mu Nteko
— October 19, 2017
Please enter banners and links.
Yasobanuraga umushinga wo kuvugurura amategeko ahana ibyaha bamwe bamushinje gukoresha imvugo mbi,abasubiza ko ibyo yavuze ari ibyanditse, yenda hari babyakiriye ukundi.
Ubushoreke icyaha ukwacyo ni ugucana inyuma birambye
*Ibyaha bimunga umutungo w’igihugu noneho babigize ibyaha bidasaza
Mu gitondo cyo Kuwa 17 Ukwakira 2017 Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yagejejweho umushinga w’itegeko rivuguruye rihana ibyaha, bamwe mu badepite banenze umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana ku mvugo bise izidakwiye yakoresheje, nawe abasubiza yisunze ko ibyo yavuze ari ibyanditse yenda byumvikanye ukundi.
Minisitiri Evode yavuze ko Itegeko rihana ryari risanzweho ritari rikijyanye n’igihe ndetse, akavuga ko ryari rimeze nk’ishyamba ry’inzitane kuko hari ibihano ryatangaga bikaba bikarishye rikaba rinagizwe n’ibintu byinshi bitajyanye n’umuryango nyarwanda wa none.
Min Evode Uwizeyimana yavuze ko bari kuvugurura iri tegeko kugira ngo bagabanye ibintu byo gufunga abantu barimo n’abakoze ibyaha bito cyane.
Yatanze urugero rw’umuntu ufungwa yariye muri restaurant ntiyishyure kuko akazafungurwa yarize ibyaha byo ku rwego rwo hejuru kubera abo yasanze muri gereza babimwigishije.
Abafunze nk’aba ngo bakaba kandi bahenda Leta ku busa bakanaba umuzigo ku miryango yabo.
Avuga ko uyu mushinga w’itegeko uteganya ibihano bya ‘Community Services’ ku byaha bito.
Yavuze kandi ku byitwa “Gucunga nabi umutungo wa Leta” wasangaga umuntu yaranyereje za miliyari bikitwa amakosa yo gucunga nabi ibya Leta, umuntu agahindurirwa akazi cyangwa akirukanwa akajya kwicururiza za miliyoni.
Ati “Abantu bacunga nabi umuntu wa Leta ubu bikwiye kugira uko byitwa muri aya mategeko.”
Kucyo gukuramo inda niho hamwe mu badepite bagaragaje kutishimira imvugo yakoresheje.
Yavuze ko muri uyu mushinga bakuyemo ahavugaga ko uwafashwe ku ngufu akuramo inda byemejwe n’inkiko, nyamara ngo ‘procedures’ z’inkiko zishobora kurenga amezi atandatu umuntu atakibashije kuvanamo inda.
Yavuze kandi ku mpaka zo ku rwego mpuzamahanga hari impande ebyiri, bamwe bavuga bati “iyo umuntu amaze gusamwa aba ari umuntu” abandi bati “umugore afite uburenganzira ku mubiri we?”
Bavuga bati ‘umugore ntakwiye kuba imashini yo gukora abana. Akwiye kugira uburenganzira ku mubiri we bwo kutagumana ikintu nawe adashaka”
Aha Min Evode yavuze ko bo bahisemo amategeko akurikije umuco wacu.
Bamwe mu badepite bagaragaje kutanyurwa n’ibi yavuze mu buryo yabivuzemo.
Hon Murara Jean Damascene yavuze ko abaza imbere y’Inteko bakwiye gukoresha Imvugo ziboneye kuko ibi bikorwa biba biriho bikurikiranwa n’abanyarwanda benshi (kuri radio inteko).
Yagize ati “Ngira ngo twese tuzi ishyamba ry’inzitane, ntabwo dukwiye kugereranya iri tegeko (riri kuvugururwa) rukwiye kwitiranywa n’iryo shyamba.”
Abandi badepite banyuranye nabo bagaragaje ko batanyuzwe n’imvugo yakoreshejwe na Minisitiri Evode cyane cyane kuri iki cyo gukuramo inda, banenga ko yakoresheje ijambo ‘imashini’.
Minisitiri Evode mu kubyisobanuraho yavuze acishije bugufi ko niba hari ijambo yakoresheje ryumvikanye muri buryo (context) butari ubwaryo, iyo mvugo ahise ayisubiraho (retiré).
Ariko asobanura ko ibyo yavuze atabihimbye ahubwo ari ibyanditse mu masezerano ya Maputo ahanditse ngo
“Une femme ne peut à aucun quand être considerée comme une machine à fabrication de bébés”
Ati “Ibyo navuze ni ibyanditse, yenda nabihinduye (translation) mu buryo bwumvikanye nabi. Ariko nimusubire mu masezerano ya Maputo murasanga ariko byanditse.
Ikibazo cyo gukuramo inda kiragaruka ku masezerano ya Maputo, impaka kuri zo ngo zakagombye kuba zarabayeho mbere y’uko u Rwanda rusinya aya masezerano. Kandi yasinywe biciye muri iyi Nteko.”
Minisitiri Evode yisobanuye ko kuvuga ko iri tegeko ryari rimeze nk’inzitane ari uko byari bigoye kurishakiramo icyo umunyamategeko aryifuzamo. Ati “ntiwapfa kubona ikintu mu ishyamba ry’inzitane ariko uwagishakira hano muri Jardin ya parliament yahita akibona.”
Iri tegeko riri kuvugururwa riteganya n’ibyaha bishya n’ibihano byabyo nk’icyaha cyo kwanduza undi indwara ku bushake kiri mu ngingo ya 132 ivuga ko iki cyaha gihanishwa igihano k’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kikaba kitarengeje imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya 300 000 Frw na 500 000 Frw.
Iyo indwara yandujwe idakira, igihano kiba hagati y’myaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati ya 500 000 na 1 000 000 Frw.
Ubuharike uyu mushinga ubuvana mu byaha
Minisitiri Evode yavuze ko muri uyu mushinga basanze icyaha cy’ubuharike kidatandukanye n’icyaha cy’ubusambanyi (guca inyuma uwo mwashakanye/mwagiranye amasezerano) ahubwo ko ubuharike ari ubusambanyi burambye bityo ubuharike buzahanwa mu rwego rw’ubusambanyi no guca inyuma uwo mwashakanye.
Min Evode yavuze ko nk’icyaha kitwa “Viol Conjugale” cyavanywemo kuko ‘Viol’ yose ku muntu uw’ariwe wese ari ‘viol’ yahanwa hakurikijwe itegeko riyihana.
Ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu byose mu mushinga mushya w’itegeko babishyize mu byaha bidasaza mu gihe mu itegeko ryari rihari ryateganya ko ibi byaha bisaza nyuma y’imyaka itanu gusa.
Minisitiri Evode yavuze ko muri uyu mushinga bavanyemo igihano cya “Burundu y’Umwihariko” kuko mu by’ukuri kuva yasinywa itigeze ikurikizwa yaheze mu mpapuro gusa.
Ati “icyo twifuza ni uko umuntu akwiye kumva ko gukora icyaha mu Rwanda ari ukwiyahura, umucamanza icyo akora bikaba ari ukumushyingura gusa.”
Yavuze ko kuri uyu mushinga bateguye inyandiko y’impapuro 400 igaragaza uko ‘Penal Code’ yari iteye, uko ubu iteye, icyahindutse n’isobanurampamvu ku cyahindutse, ikimuwe cyangwa icyakuwemo.
Uyu mushinga ugizwe n’ingingo 361 mu gihe Penal Code yari ihari yari igizwe n’ingingo 766.
Uyu mushinga, abadepite 54 bari mu Nteko mu gihe cyo kuwutorera, 42 bawemeje, umwe arawanga, barindwi barifata haba impfabusa enye.
3,173 total views, 1 views today
Leave a reply