umu amakuru- Abakozi ba Leta 6 bananiwe gusobanura aho bakuye umutungo bafite batunze | Umusingi

Abakozi ba Leta 6 bananiwe gusobanura aho bakuye umutungo bafite batunze

Please enter banners and links.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yatangaje ko urwego ayoboye rwashyikirije ubushinjacyaha ibirego bitatu by’ abakozi ba Leta batatu bari muri batandatu bananiwe kugaragariza uru rwego aho bakuye imitungo bafite. Aba uko ari batandatu barimo gukorwaho iperereza.

Anastase Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017, ubwo yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ ibikorwa by’ urwego rw’ umuvunyi ya 2016/17.

Yagize ati “Muri 2016/17, abakozi 1088 bagaragaje imitungo yabo, 6 bananirwa gusobanura aho bayivanye barimo gukorwaho iperereza. Dosiye eshatu zashyikirijwe ubushinjacyaha, izindi eshatu ziracyari mu iperereza. Urwego rw’ umuvunyi rwasabye ko abantu 60 banze kugaragaza imitungo yabo bagenzurwa”

Mu nshingano z’ urwego rw’ umuvunyi harimo kumenya no kugenzura imitungo y’ abayobozi by’ umwihariko abayobozi bakuru. Indi nshingano ni ukugezwaho n’ abaturage ibibazo by’ akarengane bahuye nabyo no kubikemura.

Uru rwego ruvuga ko mu mwaka ushize w’ ingego y’ imari ni ukuvuga 2016/17 rwakiriye ibibazo byinshi by’ abaturage.

Mu bibazo 226, umuvunyi yakiriye, 96 ni ibibazo by’ ubutaka, 33 ni ibibazo by’ abaturage batanyuzwe n’ imyanzuro y’ inkiko, ibirego 29 bifitanye isano n’ imirimo, 19 bijyanye n’ imitangire y’ ingurane, ibibazo 17 by’ imitungo, 17 bijyanye n’ imibereho myiza y’ abaturage n’ ibindi bibazo 15.

Anastase Murekezi yavuze ko urwego rw’ umuvunyi rwanzuye ko abakozi batagaragaje imitungo yabo bagiye gutakaza ¼ cy’ umushahara wabo.

Urwego rw’Umuvunyi rukwiye gushyiramo imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage bijyanye n’akarengane kuko mubyaro bimwe na bimwe  havugwayo akarengane.

Abayobozi bananiwe kwisobanura aho bakuye imitungo batuze ntibavuzwe amazina yabo ariko Ubugenzacyaha bwashyikirijwe dosiye nkuko byavuzwe.

 

2,316 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.