umu amakuru- Remera: Umugabo yishe umugore we amuhamba mu rugo ateraho imboga undi bamukase amabya | Umusingi

Remera: Umugabo yishe umugore we amuhamba mu rugo ateraho imboga undi bamukase amabya

Please enter banners and links.

Gasabo – Mu murenge wa Remera Akagari ka Nyabisindu Umudugudu w’Amarembo II kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukwakira 2017 bacukuye  mu karima k’imboga mu rugo rwa Alfred Karegeya na Marie Rose Mukeshimana basangamo umubiri w’uyu Marie Rose wambaye ubusa.

Uwamwishe ukekwa wa mbere ni umugabo we nawe wari uhibereye bacukura yemeye ko ari we wabikoze. Murumana wa Marie Rose yavuze ko mukuru we yari mu kigero cy’imyaka 39, avuga ko umugabo we yamwishe kuwa gatanu nijoro agahita anamutaba mu mwobo yari amaze iminsi acukuye aha mu gipangu cyabo bwite.

Polisi yari yatabaye aho bacukuraga umubiri wa Nyakwigendera

Alfred Karegeya ushinjwa kwica umugore we

 

Icyobo bacukuyemo umubiri wa Nyakwigendera

Marie Rose wari umuze iminsi afite ibiraka akora muri National Land Center ngo yari abanye n’umugabo we mu makimbirane ndetse n’imiryango yabo yari yarasabye ko batana ariko Rose akanga gusiga umugabo we kuko yamukundaga.

Aho batuye mu gipangu cyabo bwite banafitemo inzu bakodesha, umwe mu bapangayi  utashatse ko amazina ye atangazwa wabo yavuze  ko mu cyumweru gishize yabonye uyu mugabo ari gucukura umwobo ahari hahinze imboga bikamuyobera.

Avuga ko kuwa gatandatu yagiye kubona abona hamwe hari hacukuwe umwobo uyu mugabo ari kuhatera imboga. Agira amakenga.

Karegeya ngo kuva kuwa gatandatu yabwiye abo mu muryango w’umugore we ko yamubuze. Nabo bagira amakenga kuko bari bazi ko bafitanye amakimbirane.

Umuturanyi wabo we yabwiye yavuze ko Karegeya ahubwo yamubwiye ko umugore we yagiye hanze.

Uku kwivuguruza mu makuru nibyo byatumye umuryango we utanga ikirego Police ikurikirana uyu mugabo anatabwa muri yombi.

Muri aya masaha y’agasusuruko Police yahageze iri kumwe n’uyu mugabo, bacukura aha hahinze imboga maze bagera ku mubiri wa Marie Rose Mukeshimana watabwe anambaye ubusa.

Karegeya na Mukeshimana bafitanye abana babiri, umukuru yiga mu mashuri yisumbuye.

Karegeya ubwe yatangaje ko yemera ko yishe umugore we, ko mu gitondo kuwa gatanu yabonye basigaye ari bonyine mu rugo maze akamukubita ‘tablette’ mu mutwe ubundi akamurangiza akoresheje amaboko ye.

Alfred Karegeya avuga ko ari intambara yari imaze imyaka irindwi (7) iwe mu rugo ngo yogezwa n’imiryango, ngo harimo kumwica mu mutwe, gutesha agaciro, guhangana n’ibindi. Ngo ntiyamenye uburyo yayobye mu ntekerezo.

Ati “nayobye mu ntekerezo, igitekerezo kinzamo mpita mukubita agatabulete (tablette)  ku gice cyo hejuru , nkoresha n’amaboko yanjye   ndamwica.”

Umugambi wo kumuhamba mu rugo ngo wari ugamije guhisha ibimenyetso no kwikiza. Yemeza ko ari we wahise atera imboga hejuru y’aho yatabye umugore we.

Spt Hitayezu Emmanuel Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mugi wa Kigali yatangaje ko ubu bwicanyi bushingiye ahanini ku makimbirane yo mu ngo.

Asaba abantu kujya bamenyesha inzego hakiri kare ibibazo nk’ibi by’amakimbirane kuko kubiceceka hari ubwo biviramo abantu kwicana kandi bimenyekanye mbere byakumirwa.

Yavuze ko uyu mugabo nahamwa n’icyaha azafungwa burundu nk’uko biteganywa n’amategeko.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 140 ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka bihanishwa igifungo cya burundu.”

Ingingo ya 142 ikavuga ko “Kwica uwo bashyingiranywe ni ubwicanyi umwe mu bashyingiranywe akorera undi.

Kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu.”

Mu kagari kamwe mu mudugudu bihana imbibi ahitwa mu Migina naho umugore yakase umugabo amabya ariko bidakabije cyane ku buryo Ikinyamakuru Umusingi cyahageze n’imodoka y’Umurenge ije kubatwara kuri Polisi ariko umwe mu bayobozi ushinzwe umutekano yavuze ko uwo mugabo bakase amabya abana n’abagore babiri kandi bicuruza.

 

 

 

4,307 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.