umu amakuru- Parfine wakundanye na Safi yamucyuriye kumuvuza indwara ikomeye undi nawe amucyurira guhora mu kabari bongeraho n’ibitutsi | Umusingi

Parfine wakundanye na Safi yamucyuriye kumuvuza indwara ikomeye undi nawe amucyurira guhora mu kabari bongeraho n’ibitutsi

Please enter banners and links.

Nyuma yo gukora ubukwe  Safi na Parfine bahoze bakundana  batangiye gutukana no gucyurirana ,ubu bashyize hanze ibiganiro bwite bagiranye batongana banashinjanya ‘ubuhemu, ubusinzi, gucana inyuma no gukunda ifaranga’.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2017, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ikiganiro Parfine yagiranye n’inshuti ye avuga Safi mu magambo yuje ibitutsi, uburakari no kumushinja ‘ubupfubuzi’ ndetse no gukunda ifaranga ry’abagore bo muri Diaspora n’uburyo yamuvuje indwara ikamutwara akayabo.

Mu ijoro ryacyeye, Safi na Parfine bagiranye ibiganiro byanditse kuri WhatsApp aho bahishuye amabanga amwe atarigeze amenyekana bakanacishamo bagatongana byeruye.

Ibiganiro bya mbere byasohowe na Safi Madiba yerekana ko yikomye Parfine, uyu mubyeyi usanzwe uba mu Busuwisi ashobora kuba yasimbuje icyayi cya mu gitondo gusoma no gusubiza uyu muhanzi bahoze bakundana. Ubu nawe yahise ashyira hanze ibyo yamubwiye byiganjemo kumwibutsa ko “adakunda by’ukuri uwo yarongoye ahubwo ko akurikiye ifaranga”.

Abantu batangiye kwibaza niba Safi aribyo koko yarakurikiye ifaranga harimo inzu bamuguriye n’imodoka na Visa niba aribyo ataba asebye cyangwa aribyo bashaka kumusebya gusa kubera ko atarongoye Parfine.

Gusa Parfine abantu bamunenze cyane ku mbuga nkoranyambaga aho yavugaga ko abahungu basigaye bigurisha muri Diaspora kandi ari umwe bagiranye ikibazo ariko akabyitirira abahungu bose.

Ikindi bamunenze kutiyubaha amagambo akoresha yuzuyemo ibitutsi wagirango nta burere bw’ababyeyi yigeze kandi akuze ndetse afite abana bakuru ,ubwose abana be n’ubuhe burere arimo kubaha?ayo na amwe mu magambo abantu bamuvugaho.

 

3,177 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.