umu amakuru- Impamvu Crane Bank y’umuhirwe Sudhir Ruparelia yo mu Rwanda yagurishijwe | Umusingi

Impamvu Crane Bank y’umuhirwe Sudhir Ruparelia yo mu Rwanda yagurishijwe

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko Bank yitwa Crane bank  iba mu Rwanda y’umuherwe Sudhir Ruparelia w’Umuhinde ukize cyane uba mu gihugu cya Uganda yamaze kugurishwa.

Iyi bank mu Rwanda yakoreraga haruguru ya UTC no muri gare yo mu Mujyi ariko ikaba yari yagatangiye gukora ariko ikaba imaze imyaka barashyizeho ibyapa biyiranga ndetse n’ibikoresho byose byaraje hasigaye gutangira gusa.

Sudhir Ruparelia

Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda  kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2017 cyanditse kivuga ko uyu muherwe Sudhir Ruparelia yagize ikibazo cy’amafaranga atangira guhomba biba ngombwa ko agurisha imwe mu mitungo ye.

Amakuru yizewe aturuka mu bantu b’inshuti za Sudhir aravuga ko uyu muherwe ari mu bibazo byo guhomba no kugurisha imitungo ye nyuma yo kutumvikana n’umuhungu wa Perezida Museveni aribyo nyirabayazana w’ibibazo arimo guhura nabyo.

Andi makuru ku bijyanye na bank ya Sudhir yo mu Rwanda aravuga ko habaye ikibazo cyo gushaka ko ikora nk’ishami (branch)mu gihe bayibwiraga gukora nka bank nshya ije gutangira itari ishami bizamo kutumvikana none ibyo byose n’ibindi  biyiviriyemo kugurishwa.

Amakuru avuga ko iyi bank yabanje kugurwa n’indi yitwa Dfcu nkuko icyo kinyamakuru cya Bukedde kibivuga ko gifite urwandiko rwa Bank y’ubucuruzi ya Africa (Commercial Bank of Africa).

Mu kwezi kwa mbere tariki 27 -2017 Bank nkuru ya Uganda yatangaje ko Dfcu yaguze Crane Bank ndetse izatwara ibikoresho byayo byose harimo n’amazu n’amafaranga ku buryo byavuzwe cyane mu itangazamakuru uburyo Bank y’umuherwe Sudhir igurishwa izabandi arusha ubukire ntizigurishwe.

Hagaragaye abantu bateruye amashashi y’umukara yuzuye amafaranga batinya ko bashobora guhomba amafaranga yabo.

Muhungu John-Kampala

 

 

 

2,966 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.