umu amakuru- Miss Sandra Teta yavuye muri Gereza | Umusingi

Miss Sandra Teta yavuye muri Gereza

Please enter banners and links.

Miss Sandra Teta wari umaze amezi 4 afungiwe muri Gereza yahoze yitwa 1930 [Gereza ya Nyarugenge] yarekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2017.

Sandra Teta yari akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu n’icyo gutanga sheki itazigamiye yahaye Serena Hotel binavugwa ko yanaregwaga na kompanyi y’ubucuruzi yitwa STS Trade isakaza inzoga.

Miss Sandra Teta yambaye umwambaro wa gereza

Yafunzwe mu ntangiriro za Werurwe 2017, yabanje gufungirwa muri kasho ya polisi nyuma yimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, SIP Hillary Sengabo yabwiye itangazamakuru  ko Miss Sandra Teta yavuye muri gereza .

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011 yari afunzwe ku nshuro ya gatatu ku cyaha kimwe cyo gutanga sheki zitazigamiye gusa kuri iyi nshuro hiyongereyeho ikindi cy’ubuhemu.

Ku nshuro ya mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World. Icyo gihe nibwo yari yatumiye Bebe Cool na Zari umugore wa Diamond bakimara gusubira mu bihugu byabo Sandra Teta ahita afungwa.

Yaherukaga gufungwa mu Ugushyingo 2015, nabwo yakekwagaho gutanga sheki eshanu zitazigamiye. Icyo gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko izo sheki zari zihwanye n’amafaranga miliyoni 28.

Bamwe bamugira inama yo guhindura ibikorwa kuko ibyo arimo bitamuhiriye kuko umukobwa ukiri muto guhora afungwa inshuro nyinshi bigira ingaruka ku buzima bwe.

 

 

3,234 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.