ITOHOZA:Abayobozi bashya bazayobora Uturere 4 tw’ Umujyi wa Kigali bamenyekanye
— February 15, 2016
Please enter banners and links.

Pascal Nyamulinda
Kigali igizwe n’Uturere 4 aritwo Gasabo ,Umujyi wa Kigali ,Nyarugenge na Kicukiro ariko bamwe mu bari abayobozi b’utwo Turere bashobora gusimburwa abandi bakirukanwa kubera imikorere ndetse n’amategeko kutabemerera gusubiraho.

Ndayisaba Fidel wayoboraga Umujyi wa Kigali
Itegeko rivuga ko umuyobozi w’Akarere (Meya)uyoboye manda 2 adasubira bivuze ko Kicukiro Meya Jules Ndamage atazasubiraho kubera itegeko kuko ayoboye manda 2 zose.
Umujyi wa Kigali nkuko Itohoza Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye biravugwa ko uwawuyoboraga Fidel Ndayisaba azasimburwa n’umugabo witwa Pascal Nyamulinda wayoboraga umushinga w’Indangamuntu.

Nsabimana Vedaste umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera uzasimbura Mukasonga Solange
Ikinyamakuru Umusingi kigiye gucukumbura buri muyobozi ibyiza yakoze n’ibibi byagiye bimuvugwaho kuko hari igihe aba yarakoze nabo mu kazi gatandukanye bishobora kumuviraho kudahabwa umwanya kuyobora Akarere runaka.

Mukasonga Solange wayoboraga Nyarugenge
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2016 utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Umujyi wa Kigali wo turifuza ko haza umuyobozi mushya Ndayisaba wawuyobiraga akajya mu bindi rwose kuko nkatwe bakorera muri Kigali ntacyo yatumariye kandi n’uburenganzira bwacu gutora uwo dushaka bitewe n’ibyo tumushakaho”.
Uwo mugabo yakomeje avuga ko uretse kugurisha imihanda yo muri Kigali no kuvuga yiyemera nta kindi twavuga tumuziho ubonye iyo baturekera Kirabo Kakira ko we yari abishoboye.

Meya wa Gasabo uzakomeza kuyiyobora
Andi makuru Ikinyamakuru Umusingi cyashoboye gucukumbura kandi yizewe ni uko Akarere ka Nyarugenge kagiye kuyoborwa na Nsabimana Vedaste wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera agasumbura Mukasonga Solange .
Gusa uyu mugabo ugiye kuyobora Akarere ka Nyarugenge azwiho gukora kuko urebye Umurenge wa Remera uburyo ungana n’uburyo usa neza ,wubatse neza wagirango n’Akarere bigaragara ko inshingano azahabwa n’ikizere bazamugirira azakora ibirenze ibyo bamukekaho kuko gukora arabizi.
Twirinze kugira icyo tubabaza kuko n’ibamara kujyaho nibwo twababaza ibijyanye n’inshingano nshya bazaba bahawe.
Akarere ka Gasabo kazakomeza kuyoborwa na Rwamurangwa Stephen kuko we nibwo yari akijyaho akaba azahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora n’ubwo Akarere ka Gasabo kavugwaho ko kagoranye kukayobora ndetse nawe akaba yaratangiye kuvugwaho kudakemura ibibazo uko bikwiye nk’umuyobozi w’Akarere ahavugwa ibibazo atakemuye mu birombe by’amabuye I Nyacyonga.
Ahandi abantu baracyamuha ikizere ndetse n’amahirwe yo gukomeza kuyobora Akarere ka Gasabo .
Akarere ka Kicukiro ko Meya wari uriho Jules Ndamage ntazasubiraho kubera itegeko kuko uyoboye manda 2 atakongera kwiyamamaza kuyobora ariko mu itohoza Ikinyamakuru Umusingi cyakoze Akarere ka Kicukiro haracyavugwa umugabo n’umugore tutavuga amazina yabo kuko hagomba kumenyekana umwe ariko vuba nawe tuzaba twamumenye.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora iherutse gutangariza kimwe mu bitangazamakuru hano mu Rwanda ko ba Meya 37 batazasubira kuyobora Uturere ubwo umwe n’uwa Gasabo .
Itangazamakuru risabwa gukurikirana abantu nk’abo baba bagiye guhabwa inshingano zo kuyobora abaturage kuko hari abamara kugera muri za biro bakikorera ibindi niyo mpamvu Ikinyamakuru Umusingi kigiye no kubacukumburira imikorere yabo .
Rwego Tony
3,622 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply