Abafana ba Rayon Sports bafashije gufana Zanaco itsinda APR FC I Kigali
— February 18, 2017
Please enter banners and links.

kipe ya APR FC isezerewe imbere y’abafana bayo, itsinzwe na Zanaco FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League waberaga kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017.
Ikipe ya Zanaco ikaba yabifashijwemo n’abafana ba Rayon Sports bakeba ba APR FC dore ko byabashimishije cyane gutsindwa .
APR FC bari bakoze impinduka imwe mu bakinnyi batangiye mu kibuga, aho Sekamana Maxime wari umaze hafi amezi ane atabanza mu kibuga kubera imvune yagize mu Ukwakira kwa 2016, yaje mu mwanya wa Benedata Janvier, yatangiye umukino ubona idafite ishyaka n’imbaraga bihagije.
Ku mupira wari utanzwe na Rusheshangoga Michel, Issa Bigirimana yabonye amahirwe yo kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Zanaco, ku munota wa gatatu gusa, ariko umupira awuteye ugarurwa neza n’umuzamu Racha Kola.
Zanaco, yo umutoza wayo Mumamba yazanyemo umunye-Ghana Kwame Attram, uyu utari wakinnye umukino ubanza, ndetse ari mu bagoye ikipe ya APR FC mu minota 45 ibanza y’umukino, afatanije na Saith Sakala, Richard Kasonde ndetse na Boyd Musonda.


Ikipe ya Zanaco
Iyi kipe yo muri Zambia yaje kungukira mu guhuzagurika kwa APR FC maze ku ikosa ryo ku munota wa 17 ryahanwe na Taonga Bwembya, atsindira Zanaco FC igitego cyabahaye kuyobora igice cya mbere kuri coup-franc nubwo bashoboraga kubona ikindi mu minota mikeya yakurikiyeho, ariko APR FC ikagobokwa n’umunyezamu Emery Mvuyekure wari usigaranye na Attram Kwame.
APR FC yasaga n’ifite ikibazo mu kibuga hagati hatakoraga neza, yagerageje gushaka uburyo bwo kwishyura, ariko igasanga Zanaco ihagaze neza mu mpande zose zishoboka z’ikibuga, ibi byatumye igice cya mbere kirangiye abanya-Zambia bayoboye.


Ikipe ya APR FC
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka muri APR FC yifuzaga kwishyura, binjizamo abakinnyi basatira izamu barimo Onesme Twizerimana, mu gihe Imran Nshimiyimana yajyaga hanze.
APR FC yagize amahirwe adasanzwe kuko yashobora gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 56 w’umukino, umupira ugarurwa n’izamu mu gihe wari wamaze kurenga umunyezamu Emery Mvuyekure. Uretse kugerageza uburyo butandukanye ku mipira y’imiterakano itandukanye cyane kuri Patrick Sibomana, ariko kujya mu izamu bikaba ikibazo, APR FC yabonye uburyo bw’igitego ku munota wa 80, Yannick Mukunzi ateye mu izamu umupira ufatwa neza n’umunyezamu wa Zanaco FC, mu gihe iminota yakurikiyeho nta bundi buryo bw’igitego bwigeze buboneka, 1-0, APR FC isezerewe itarenze ijonjora rya mbere!
Zanaco FC bakaba bazahura na Yanga SC muri 1/16 cya Total CAF Champions League, iyi yasezereye N’Gaya yo muri Comoros ku bitego 6-2, ni nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura warangiye i Dar es Salam.
3,287 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
1 Comment
IKIGARAGARA CYO ABA RAYON SIBEZA PE ARIKO NIHO HAHANDI HABO BAZAHORA HASI YA APR