Abasirikare 30 ba M23 bahungiye mu Rwanda bitera urujijo
— January 31, 2017
Please enter banners and links.

Abasirikare 30 bavuga ko ari ab’umutwe wa M23 binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017 bahunze Ingabo za Congo, FARDC.
Aba barwanyi binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi.
Kugeza saa 17:00 zo kuri iki Cyumweru hari hamaze kubarurwa abasirikare bagera kuri 30.
Ibi bibaye nyuma yaho inkuru zagiye zisohoka mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda ndetse no hanze ko Col.Makenga yatorotse mu gihugu cya Uganda akaburirwa irengero.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda, Umuvugizi wazo , Lt Col Rene Ngendahimana, yavuze ko aba barwanyi batangaje ko bari guhunga Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, FARDC.
Iri tangazo rivuga kandi ko aba barwanyi babonywe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare , Croix Rouge, ndetse abari bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi ukaba wahise ububaha nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi.
Mu minsi ishize hari Ishyaka ryari ryatangaje ko bitarenze Ukuboza 2016 bazarwana n’Ingabo za Kabila kubera badashaka ko asubira ku butegetsi ndetse iryo Shyaka rikavuga ko rifite n’abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Kabila bemeye kubafasha bagakuraho Perezida Kabila.
Byari byatangiye guhwihwiswa ko na M 23 ifatanije n’iryo Shyaka ndetse bakavuga ko na Gen.Nkunda nawe abashyigikiye gukuraho Kabila ariyo mpamvu igisirikare cya Congo cyahise kibimenya gitangira kuba ibitero aribyo byatumye abari basubiyeyo kurwana barashwe bagahungira mu Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ikibazo cy’ugutoroka kw’abarwanyi bahoze mu mutwe wa M23 cyongeye kuvugwaho byinshi, cyane guhera kuwa 15 Mutarama ubwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangazaga ko abarwanyi b’uwo mutwe bari mu buhungiro muri Uganda binjiye muri Kivu y’Amajyaruguru bitwaje intwaro.
Ni amakuru yamaganwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Okello Oryem, wavuze ko Congo iri “gushaka urwitwazo rw’ibibazo imaranye iminsi,” ariko biza kwemezwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo ko abarwanyi 101 bafashwe basubiye muri DR Congo, ariko 40 baburirwa irengero.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama i Goma, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri DR Congo, Gén François Olenga yasabye abarwanyi ba M23 kwishyira mu maboko y’ingabo za leta, bitaba ibyo umuyobozi wabo Gen.Sultan Makenga akazabibazwa.
Ati “Makenga, ndamusaba gutaha mu gihugu cye ariko ntatangize intambara, kuko bitabaye ibyo, FARDC ziraza kubereka Makenga hano i Goma ari muzima cyangwa yapfuye. Bashobora gutaha iwabo, banyure kwa guverineri cyangwa ku ngabo za leta. Ariko ntibatangize intambara. Nibitaba ibyo, Makenga muzamubona hano ari muzima muri gereza cyangwa yapfuye.”
Mu minsi ishize kandi Inzego z’Umutekano mu Burengerazuba bwa Uganda zatangaje ko kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama zataye muri yombi abarwanyi batanu bitwaje imbunda bo muri M23, nabo bikekwa ko bari basubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bivugwa ko abafashwe barimo Sergeant Eric Munezero, Captain Roger Kubwimana, Captain Hategeka Ngiruwunsanga, Captain Freesia Musabyimana na Captain Patrick Mugisha, bafashwe batorotse inkambi ya gisirikare ya Bihanga.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi akaba avuga ko aba ba M 23 bafite ababakoresha rwihishwa bashaka guteza ibibazo kugirango abashaka gusahura Congo babone uko binjirayo ku buryo usanga ibihugu byinshi biba bishaka uko byajyayo ariko bikabura inzira.
Hari n’andi makuru avuga ko Perezida Kabila ariwe ushaka guteza ibibazo by’intambara kugirango amatora yari ateganijwe aburizwemo abone uko akomeza kuguma kubutegetsi.
Gatera Stanley
2,913 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply