Umuhanzi Bonfils waririmbanye na Kidumu Mbingu na Dunia agiye kuza mu Rwanda
— January 29, 2016
Please enter banners and links.

Umuhanzi Bonfils w’Umurundi uba mu gihugu cya Israel ariko umaze iminsi mu gihugu cya Kenya kubera indirimbo yakoranaga na Kidumu Kibido yitwa Mbingu na Dunia (Ijuru n’Isi) yatangarije Umusingi.net ko agiye kuza mu Rwanda.

Bonfils yagize ati “ndashaka kuza mu gihugu cy’uRwanda kuko mfiteyo abakunzi benshi nkomereze I Burundi hose ndashaka kubataramira nkabumvisha umuziki mwiza kandi ugezweho”.
Uyu muhanzi Bonfils umaze kubaka izina akaba amaze gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ,Kenya ,Tanzania ,Ghana ,Israel ,DR Congo ,Burundi n’ahandi hatandukanye.
Uyu muhanzi yavuze ko ari gahunda afite yo kuzenguruka ibihugu mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye kuko benshi mu bihugu ajyamo baba bamusabye kujya kubataramira uretse ko hari naho we yikundira nko mu Rwanda avuga ko ahakunda cyane.
Bonfils akaba avuga ko ibyo byose abifatanya no gukora Album ya kabiri izaba iriho indirimbo 12 ariko akaba amaze gukora amashusho y’indirimbo zitandukanye nkuko abivuga.

Muri izo amaze gukorera amashusho harimo n’iyo amaze gukorana na Kidumu Kibido yitwa Mbingu na Dunia (Ijuru n’Isi)ikunzwe cyane ndetse akaba avuga ko n’izisigaye kuzirangiza amashusho yazo azajya kuza mu Rwanda azirangije.
Uyu muhanzi akaba yari yararangije gukora Album ya mbere iriho indirimbo 12 ayita (Never give up) ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ko ntugacike intege mubyo ukora .
Album ye ya kabiri arimo kgukora akaba atarayita izina ariko ateganya amazina 2 azatoranyamo rimwe hagati ya Ushuhuda na Mbingu na Dunia .

Uyu muhanzi mbere yo gukorana na Kidumu yabanje gukorana n’umuhanzikazi ukunzwe cyane witwa Kambua benshi bazi hano mu Rwanda ubwo yari yaje mu gitaramo cy’umuhanzi Aline Gahongayire .
Uyu muhanzi akaba akunda gusenga cyane ndetse ari nabyo bimufasha mu bihangano bye.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZE ZA vIDEO
Noella
3,170 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply