umu amakuru-  Amavubi n’Ingwe n’iki kiryana kurusha ikindi ? | Umusingi

12647280_894266340688928_6704964832652744629_n  Amavubi n’Ingwe n’iki kiryana kurusha ikindi ?

Please enter banners and links.

12647280_894266340688928_6704964832652744629_n

 

Kuwa 30 Mutarama 2016 I Kigali hashobora kuba amateka mu mupira w’amaguru uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi izaba ikina na DR Congo kuri Stade Amahoro I Remera .
Amavubi n’udusimba duto dusimbuka turyana cyane naho ingwe n’igisimba kinini ariko Amavubi ashobora kucyuzuraho akakirya kigapfa kuko itashobora kwiruka ngo isige Amavubi aribyo ejo Amavubi azakorera ikipe Leopard.

1454082754_barangije_imyitozo

Amavubi aganirizwa uburyo azatsinda Congo
Perezida Kabila wa Congo biravugwa ko azaza gushyigikira ikipe y’igihugu cye kigatsinda u Rwanda .
Uyu mukino wajemo politike aho ibi bihugu byakomeje kutumvikana umwuka hagati yabyo utabaye mwiza kuko hari abasirikare baturukaga muri Congo bagafatirwa mu Rwanda abandi bagatinyuka bakarasa mu Rwanda .

10399325_10205810380084934_2937554377227478081_n
Ibyo byagaragazaga ko Congo isuzugura u Rwanda no mu mupira w’amaguru Congo ikaba iziko izatsinda u Rwanda.

12642808_10153167824332282_1896202620616982563_n

Perezida Kagame amaze kwakira abakinnyi b’Amavubi
U Rwanda (Amavubi)ni nka ka gasimba gato ariko karya igisimba kinini aricyo Ingwe (Congo)ariko Perezida Kabila akaba yabemereye buri mukinnyi azamugurira imodoka yo mu bwoko bwa V8 .

President Kabila looks on during signature ceremonies.

President Kabila

Perezida Kagame nawe yakiriye ndetse aganira n’ikipe y’Amavubi abaha ibanga ryo gutsinda Congo ndetse abakinnyi nabo bamwizeza ko batazamutenguha .

congo
Perezida Kabila akaba ibi yabivuze nyuma yo kumenya ko Perezida Kagame yakiriye ikipe y’igihugu kuyiganiriza no kuyiha inama uburyo batsinda DR Congo.

POLICE
Abaturage hirya no hino mu bihugu byombi buri umwe arashaka kuza kwirebera umukino uzahuza ibyo bihugu byombi ndetse biravugwa ko Perezida Kabira azaba ari kuri stade Amahoro.

Ccong
Ikinyamakuru Umusingi kirabagezaho amafoto y’abakongomani burira indege ibazana I Kigali gufana ikipe yaba abandi bagaragaye bafashe ama kositeri menshi ariho amadarapo y’icyo gihugu aherekejwe na polisi y’igihugu cy’uRwanda .

Amavubi akwiye gukora ibishoboka byose agatsinda Congo kuko bafite ibikabyo byinshi cyane nkuko umwe mu bafana witwa Deusi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi.

Uyu mukino kubera ubwinshi bw’abaturage bazawitabira bigaragara no mu mafaranga uzinjiza kurusha indi yose yakiniwe ku Amahoro stadium kuko hirya no hino bazazinduka baza i kigali

Rwego Tony

2,752 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.