Urubanza ruvugwamo za miliyari: 6 barimo PS/MINECOFIN bafunzwe by’agateganyo
— June 23, 2020
Please enter banners and links.

Umunyemari Rusizana yatanze ingwate ya miliyari 3Frw Urukiko rwanga ko arekurwa
*Abandi baregwa na bo batanze ingwate ariko itarenze miliyari Frw, Urukiko rubyima agaciro
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasomye urubanza ruvugwamo inyereza ry’asaga miliyari 2Frw, abaregwa barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Caleb RWAMUGANZA, n’abandi 5 Urukiko rwemeje ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Abandi baregwa muri uru rubanza ni umunyemari Aloys RUSIZANA wagurishije inzu, Eric SERUBIBI wayoboraga Ikigo, Rwanda Housing Authority, Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo n’abandi barimo Abagenagaciro.
Saa kumi zuzuye inteko igizwe n’Umucanza n’umwanditsi w’Urukiko binjiye mu cyumba k’Urukiko.
Umucanza yamaze iminota igera kuri 60 asobanura uburemere bw’ibyo aba bagabo bakurikiranweho.
Yavuze ko umunyemari RUSIZANA Aloys we afite ingwate irengeje miliyari 3Frw, Ubushinjacyaha bwavugaga ko nibura uwarekurwa ngo akurikiranwe ari hanze, yakagombye kuba agaragarije Urukiko.
Abandi bose bareganwa na we nta n’umwe ufite ingwate irenze miliyari imwe.

Uvugwa cyane muri uru rubanza ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, RWAMUGANZA Caleb
Umucamanza ategetse ko bose uko ari batandatu bafungwa muri Gereza iminsi 30, ingwate zabo yanzuye ko nta shingiro zifite.
Abakatiwe bose bafite iminsi 5 yo kujururira ikemezo cy’Urukiko.
Abaregwa ndetse n’Ubushinjacyaha ntabwo bagaragaye mu Rukiko, hari abunganira abaregwa mu mategeko, na bo haje abanyamategeko babiri mu bagera ku 10 bari muri uru rubanza.

Mu Rukiko hasabwe ko abari mu Rubanza bashyiramo umwanya uhagije hagati y’umuntu n’undi
Ni rubanza rukurikiranwa n’abantu benshi, ndetse mu ibirana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, abaregwa bagiye batunga agatoki ibikomerezwa muri Politiki y’u Rwanda, Amb. Musoni James wabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, wanabaye uw’Imari n’Igenamigambi, babwiraga Urukiko ko bazi neza ibijyanye n’iki kibazo bagasaba ko na bo batumizwa bakigisobanura.
Source/Umuseke.rw
6,170 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply