umu amakuru- Abasirikare baregwa gukorana na FLN basubiye imbere y’urukiko: Uko iburanisha ryagenze | Umusingi

Abasirikare baregwa gukorana na FLN basubiye imbere y’urukiko: Uko iburanisha ryagenze

Please enter banners and links.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare, kuri uyu wa Kabiri rwasubukuye iburanisha mu mizi ry’abantu 33 baregwa ibyaha birimo iterabwoba, barimo abasirikare batanu mu ngabo z’u Rwanda nubwo umwe aburanishwa adahari kuko atarafatwa.

Mu bari imbere y’urukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa ibyaha bitanu birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Harimo n’irindi tsinda rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné usanzwe ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, abaririmo baregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

UKO IBURANISHA RYAGENZE

Umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana yabanje guha umwanya Pte Muhire Dieudonné ngo agaragaze inzitizi afite muri uru rubanza, avuga ko yinginga abacamanza ngo bumve inzitizi ye ijyanye n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere yabwiye urukiko ko afungiwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe aho kuba muri gereza ya Gisirikare ku Mulindi.

Umucamanza yavuze ko hakenewe itegeko rigaragaza ko urukiko arimo kuregera rufite ububasha ko bwo kuburanisha inzitizi ze mu rwego rwa mbere, mbere yo gutega amatwi ibyo avuga.

Yifashishije Me Rutebuka umwunganira, avuga ko mu nama ntegurarubanza Pte Muhire yagaragaje ko atamerewe neza aho afungiwe, asaba ubushinjacyaha kumufasha ngo ashobore kubona uburenganzira nk’uko biteganywa n’amategeko, ndetse icyo gihe abacamanza basabye ubushinjacyaha kumufasha.

Yavuze ko yitabaje uru rukiko kuko ruzi ikibazo cye, ariko ngo mu buryo bw’amategeko rudafite ububasha bwo gukemura izo nzitizi.

Umucamanza yavuze ko icyo gihe ibyavuzwe byari mu biganiro kandi bitangwa nk’inama nubwo zitakurikijwe, mu gihe uyu munsi byaba ari ugufata icyemezo. Bityo ngo batanga ikirego mu rukiko rwa gisirikare kikaburanishwa mu masaha atarenze 48, wenda ikirego kikazagera mu rukiko rukuru ari uko kije mu bujurire.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya

Umushinjaha yavuze ko abantu 25 bari mu itsinda ryari riyobowe na Rtd Habib Mudathiru, harimo umwe usigaye utarabashije gufatwa wari umusirikare wa RDF, Pte Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare.

Ruhinda na we aregwa ibyaha bitanu hiyongereyeho icyaha cyo gutoroka igisirikare, aho yatorotse RDF mu 2014, akaba umwe mu batangiranye na RNC ndetse ngo yari ashinzwe ibijyanye n’itumanaho muri P5.

Ni umwe mu bageze mbere muri uwo mutwe wakoreraga mu mashyamba ya Congo, ndetse ngo mu bakiriye Major Mudathiru ubwo yageragayo yarimo, n’abandi barimo Kanyemera, Karemera n’uwitwa Gatera.

Hakurikiyeho itsinda riyobowe na Pte Muhire Dieudonné

Umushinjacyaha avuga ko Pte Muhire Dieudonné aregwa ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitemewe zitari ingabo z’igihugu, kurema imitwe y’abagizi ba nabi no koshya abanda kuyijyamo, kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba no gutoroka igisirikare.

Areganwa n’abandi barimo Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Uko yinjiye muri FLN ya ‘Sankara’

Umucamanza yahereye ku wa 28 Ukwakira 2017 ubwo Nsabimana Callixte Sankara wiyitaga Major yavaga muri RNC hamwe n’abarimo Noble Marara, bagashinga ishyaka Rwandese Revolutionary Movement, ryaje gukorana n’indi mitwe nka CNRD Ubwiyunge na PDR Ihumure, bishinga MRCD.

Iryo huriro ryanashinze umutwe w’ingabo utemewe wa FLN, rinagena abayobozi bawo aho Nsabimana Calixte ‘Sankara’ yagizwe umuvugizi, aniha ipeti rya Major.

Muri uwo mutwe ngo Pte Muhire wavuye mu Rwanda atorotse igisirikare yahawe ubutumwa bwo gushaka abarwanyi bashya ahereye ku bakoranye nawe muri RDF n’abandi ashobora kubona, agenda abakangurira kwanga igisirikare cya RDF.

Pte Muhire ngo ku ikubitiro muri Uganda yahasanze Muhire Pacifique nawe uri imbere y’urukiko, umunyarwanda wagiye gushakayo ubuzima nk’uko abivuga.

Ngo yakomeje kuvugana n’abandi barimo Corporal Kayiranga Viateur, Pte Igitego Champagnat, abo basirikare bombi ngo bakaba bari kumwe mu butumwa bw’amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo, ndetse ngo bakomoka mu Karere kamwe ka Burera, ku buryo byaboroheye kubagezaho uwo mugambi wo kujya mu mitwe irwanya leta.

Ngo yaje no kwegera Caporal Dusabimana Jean Bosco. Uwabimufashagamo bari kumwe ngo ni Nzafashwanimana Richard, kuko ari nawe wamwambukije ubwo yavaga mu Rwanda agenda, nawe barafunganwe.

Si abo gusa ngo kuko hari abandi Pte Muhire yinjije muri iyo mitwe batabashije gufatwa barimo Pte Ndagijimana Dan na Caporal Mudatenguha Phocas bo batafashwe.

Pte Muhire Dieudonné ngo mu koshya abantu kujya muri FLN, yababwiraga ko bazajya bahabwa amafaranga menshi, aho ngo bagombaga guhabwa $5000 yo gusigira imiryango, ndetse ngo yari yarijejwe guhabwa ipeti rya Lieutenant muri FLN.

Yavuze ko Muhire yagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuko umutwe wa FLN yashakiraga abarwanyi wishe abaturage benshi mu murenge wa Nyabimata n’ahandi mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Pte Muhire ngo mbere yari umusirikare akorera mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu. Mu 2017 ngo yibye sheki ya mugenzi we Pte Bunani Jean yo muri Unguka Bank, aza guhamagara uwitwa Cyrille Ndizeye bahurira i Musanze, amuha iyo sheki yujujeho miliyoni 1.9 Frw nyuma baza kuyagabana.

Hakinwe amajwi Muhire arangira umwanzi aho ingabo z’u Rwanda ziri

Mu rukiko hakinwe amajwi Pte Muhire yoherereje Marara ngo wamukemangaga ko ari “ineko ya Rucagu”, yumvikanisha neza ko yari azi neza ibikorwa bya FLN muri Nyungwe. Ni ijwi yavuganagamo na Caporal Dusabimana nawe uri mu rukiko.

Hari aho amubaza ati “abo bahungu se mwiteguye kubakira gute baje muri Nyungwe?”Arongera ati “mugire muze muri izo ntambara mudashobora no kurwana mutazi n’aho zahereye.” Undi asa n’uvuga ko atazajyayo, avuga ko ari ugupfira ubusa.

Pte Muhire ahita avuga ati “Njye ndahari umunsi uzumva ko ugiye kuza.”

Pte Muhire amubwira ko nabona n’abandi benshi cyane yazabazana “twihingire ibigori”, “abana besurane turebe”.

Muri iryo jwi hanumvikana abaza Dusabimana ibirindiro bitandukanye by’abasirikare muri Rusizi, Karongi no ku ruganda rw’icyayi, ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byari bigamije kumenya aho ibirindiro by’ingabo biri, ngo bayifashishe mu bitero. Uyu yafashwe tariki 6 Werurwe 2019.

Umushinjacyaha yavuze ko Dusabimana yakoze icyaha akamena ibanga kandi ari ikintu cy’ingenzi mu gisirikare, akavuga ahantu ingabo zagabwe ndetse avuga ko atiteguye gupfira ubusa, mu gihe abasirikare barahirira gupfira igihugu.

Pte Muhire yahakanye ko iryo jwi ari irye, kandi uretse kuvuga ijwi, nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje buvuga ko ijwi ari irye. Na Corp Dusabimana yahakanye ko iryo jwi ari irye.

Uruhare rwa Muhire Pacifique

Umushinjacyaha akomereje kuri Muhire Pacifique wavukiye mu Karere ka Musanze ariko yabaga muri Uganda, uregwa gukorana na Pte Muhire Dieudonné.

Aregwa ubufatanyacyaha mu bugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitari ingabo zemewe z’igihugu, koshya abandi kujya mu mitwe y’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Yafatiwe mu Rwanda ari kumwe na Pte Muhire Dieudonné, ubwo ngo bari baje mu gutwara abandi bantu bagombaga kujya muri FLN.

Muhire Pacifique yavuze ko atigeze yinjira muri iyo mitwe, kuko ngo bajya gufata Dusabimana bari bumvikanye imitwaro 35, akaba asamba imbabazi leta y’u Rwanda ku byabaye byose.

Umushinjacyaha yakomereje kuri Caporal Kayiranga Viateur wari muri batayo ya kane. Mu 2017 yari mu butumwa bw’amahoro i Juba, ari kumwe na Pte Igitego Champagnat. Ngo bavuganaga na Pte Muhire wababazaga niba Ingabo za FLN ziri muri Nyungwe bazizi, aza no kubongera ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa Abataripfana, bagasangira amakuru y’abo barwanyi.

Pte Muhire ngo yajyaga anaboherereza amafoto y’abayobozi b’u Rwanda babashushanyije, hasi ari inyamaswa hejuru ari umuntu, mu rwego rwo kubangisha abantu.

Uruhare rwa Caporal Dusabimana Jean Bosco

Ubushinjacyaha bwavuze ko Caporal Dusabimana Jean Bosco we ngo yari asanzwe akorera muri RDF muri batayo ya cyenda, akaganira na Pte Muhire Dieudonné ku buryo yamufasha kwambuka bakajyana muri FLN, kuko we yari yarageze muri Uganda.

Ubwo amajwi y’ikiganiro bagiranye yajyaga hanze, inzego za gisirikare zahise zita muri yombi uyu Dusabimana, biza no korohereza inzego z’iperereza kwiyegereza Muhire Dieudonné na Muhire Pacifique bafatanyaga bari muri Uganda, batabwa muri yombi bazi ko baje mu Rwanda kwakira Dusabimana ku mupaka, nyamara bavuganaga batazi ko yamaze gutabwa muri yombi.

Abasirikare baregwa gukorana na FLN basubiye imbere y’urukiko

Kuri Pte Igitego Champagnat, Umushinjacyaha yavuze ko uretse ibyaha ahuriraho na bagenzi be, kuri we hiyongeraho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu nawe ngo ubwo yajyaga mu butumwa bw’amahoro yavuganaga na Pte Muhire kuva ubwo yari akiri muri Uganda, bifata indi ntera ageze muri Uganda. Ngo yahuye na Muhire kuri Facebook, bahujwe na Caporal Kayiranga Viateur bari kumwe mu butumwa i Juba.

Mu biganiro ngo bagiranaga, ngo yabwiye Pte Muhire wari waramaze guhunga ati “warakoze kubayoba, mba ngusengera!” Ngo yongeraho ati “va ku barezi.” Muri ibyo bikorwa ngo yabaga anamubaza ngo azamugeraho ate.

Icyo gihe ngo Pte Muhire yamurangiye umusivili Nzafashwanimana Richard wari umumotari mu karere ka Burera, Pte Igitego ahita amubwira ko amuzi, ngo “ni ingurutsi y’umumotari, ni nawe ufasha abantu baciye isheni”.

Pte Igitego ngo yatangiye kujya akoresha amagambo akomeye, aho yaje kwandika kuri Facebook ngo “inshuti y’indyarya irutwa n’umwijima w’icuraburindi”, ku buryo ngo byahuzwa no kuba yarabonaga igihugu nk’aho abitwa inshuti ze cyangwa abayobozi be bamuryarya, ku buryo akeneye kwifatanya n’umwanzi.

Byongeye, ngo ubwo yabazwaga yahindaguraga amazina, hamwe akavuga ko yitwa Champagne ahandi akavuga Champagnat, ari naho aregwa guhimba inyandiko.

Kuri Nzafashwanimana Richard wari umumotari mu karere ka Burera, aregwa ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu bugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kuba icyitso mu gufasha mu kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Nzafashwanimana ngo ni we wambukije Pte Muhire Dieudonné acika kuko yamukuye mu karere ka Musanze, amugeza muri Uganda baciye iy’ibusamo. Ageze muri Uganda, ngo hari n’abandi basirikare batorotse barimo Nshimiyimana Dan, Mudatenguha Phocas bambukijwe n’uwo mumotari.

Uwo mumotari ngo yanambukije umugore n’abana ba Private Muhire, kimwe n’aba Mudatenguha na Nshimiyimana.

Ubwo Coporal Dusabinama yari agiye kwambuka, Nzafashwanimana ngo niwe wagombaga kumwambutsa. Ngo yabwiye Muhire ngo yaza gutwara mubyara we, undi abyanga avuga ko (Major) Nsabimana Callixte (Sankara) yamubwiye ko atemerewe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Nzafashwanimana yavuze ko hari inzitizi yo kuba afatwa yari afite moto n’ibyangobwa byayo, ariko ntabwo iragaragara kandi iyo moto ngo niyo yari itunze abana be n’umugore, asaba ko yafashwa ikagaragara cyane ko yayibonye afashe inguzanyo ya banki.

Umushinjacyaha Major Dennis Ruyonza yavuze ko ubuyobozi burimo gukurikirana ababafashe ngo hamenyekane irengero ry’iyo moto, ku buryo ikibazo gifite ishingiro. Yasabye ko umugore wa Nzafashwanimana yazamwegera akamufasha kubona igisubizo.

Iburanisha ryasubitswe kuri uyu wa Kabiri, rikazakomeza hagati ya tariki 20 – 24 Nyakanga 2020, abaregwa batangira kwiregura.

Source/igihe.com

 

262 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.