umu amakuru- Makonikoshwa avuga impamvu umuziki wo mu Rwanda udatera imbere ndetse abahanzi bakajya gushaka ubuzima hanze | Umusingi

Makonikoshwa avuga impamvu umuziki wo mu Rwanda udatera imbere ndetse abahanzi bakajya gushaka ubuzima hanze

Please enter banners and links.

Umuhanzi Makonikoshwa aganira na Umusingi TV n’Ikinyamakuru Umusingiku buzima bwe nk’umuhanzi hari byinshi yavuze mu muziki wo mu Rwanda impamvu udatera imbere.

Makonikoshwa avuga ko umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda ashobora kumara imyaka itatu atarajya ku rubyiniro (Stage)akibaza umuhanzi umara icyo gihe ategereje ko bamuhamagara mu gitaramo cyateguwe n’abantu runaka we adashobora kwitegurira ibitaramo yabona amafaranga gute?.

Makonikoshwa avuga ko yatangiriye umuziki we muri Uganda ndetse ari ho yavukiye ariko aza gutaha nk’abandi batahutse ariko ageze mu Rwanda avuga ko yasanze umuziki waho ugoye cyane ugereranije n’uwa Uganda.Makonikoshwa agira ati “Umuhanzi asabwa byinshi bivunanye bihenze kugirango abone ibyangombwa byo gukora igitaramo ariyo mpamvu abahanzi badatera imbere .

N’iyo mpamvu badakora ibitaramo byinshi mu giturage kuko ubanza gusaba ibyangombwa Polisi y’Igihugu n’Umugi wa Kigali kandi ugahabwa amasaha igitaramo kigomba kurangira kandi hakiri kare”.

Akomeza avuga ko umuziki ari kimwe mu bintu biteza imbere igihugu kuko iyo abahanzi bakora ibitaramo byinshi abantu benshi babona akazi abafite ibyuma by’amuzika barabikodesha ingo zabo zikabaho neza ,abatwara moto babona akazi imiryango yabo ikabaho neza ,Restora zigakora ,abashoferi bagakora n’ahandi hose usanga amafaranga aboneka ariko mu gihe nta bitaramo byinshi bikorwa abahanzi ntibabona amafaranga ndetse n’abandi bantu bakora mu mirimo twavuze haruguru nabo ntibabone amafaranga.

Hari ikibazo cy’abahanzi mu Rwanda bamara gusa n’abateye imbere bagahita bajya kuba I Burayi cyangwa muri Amerika hari ingero nyinshi The Ben yaragiye ,Meddy yaragiye ,Kitooko yaragiye ,K8 Kavuyo ,Princess Priscillah yaragiye,Teta Diana yaragiye,Miss Shanel yaragiye na Kamichi yaragiye ,Frank Joe ,Theo Bosebabireba yibera Uganda n’abandi benshi abo bose n’imbaraga za muzika ziba zigiye bakabaye bakorera umuziki mu gihugu.

 

Hari n’ibindi byinshi uyu muhanzi yavuze ku muziki wo mu Rwanda nkuko muri bubyumve muri video turibubereke mu nkuru.

Turabasaba gukora subscribe kuri Youtube channel yacu Umusingi TV kandi muraba mukoze cyane kudushyigikira kuko iki kinyamakuru kirengera abaturarwanda .

251 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.