Umupolisi ukomeye Herbert Muhangi ureganwa na Gen.Kale Kayihura ibyaha byo gushimuta impunzi z’Abanyarwanda yarekuwe n’urukiko ahita yongera arafatwa ako kanya
— February 19, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda uyu munsi Kuwa 19 Gashyantare 2019 aravuga ko umupolisi ukomeye ACP Herbert Muhangi wari ukuriye ishami rya Polisi ryitwa Flying Squad akaba yarekuwe byagateganyo n’urukiko rwa gisirikare ariko agisohoka mu rukiko arongera arafatwa.
Uyu mupolisi n’abandi batandukanye barimo Nixon Agasirwe bareganwa na Gen.Kale Kayihura ibyaha byo gufata impunzi z’Abanyarwanda bakazigarura mu Rwanda nkuko ibinyamakuru byo muri Uganda byabitangaje ndetse no guha abantu imbunda kandi batakwiye kuzihabwa.

Muhangi hagati

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cya Bukedde dukesha iyi nkuru cyanditse kivuga ko Lt Gen Andrew Gutti Perezida w’urukiko rwa gisirikare yamaze gusoma ko Muhangi yemerewe kurekurwa byagateganyo arasohoka bityo na Muhangi mu byishimo asuhuza abantu bari baje kumva isomerwa ku irekurwa ryagateganyo n’umuryango wari witeguye kumutahana ndetse n’abandi bantu benshi bari mu mbuga y’urukiko mu gihe arimo kubasuhuza haje abasirikare bambaye ibyagisirikare abandi bambaye imyambaro isanzwe ya gisiviri baramufata bamushyira mu modoka baramujyana.
Abantu batashatse ko amazina yabo atangazwa batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ACP Herbert Muhangi yafatiwe ibindi byaha ibyo yashinjwaga byo gufata impunzi z’Abanyarwanda byo urukiko rwamurekuye by’agateganyo nkuko Gen.Kale Kayihura nawe yarekuwe byagateganyo ndetse no mu cyumweru gishize barekuye Col.Atwoki Ndahura bityo n’undi yarekuwe ahubwo arongera afatwa ku bindi byaha bitandukanye.
Ikinyamakuru Umusingi ku makuru cyashoboye gucukumbura kikamenya ni uko ACP Herbert Muhangi yari afite abandi ba Polisi yakoranaga nabo mu kugurisha imodoka zabaga zafashwe zibwe nabo bakazigurisha muri DR.Congo no muri Sudan y’Epfo ku buryo bari bafite umugambi wo kujya babona Miliyoni 200 buri kwezi.
Andi makuru nanone twagerageje gucukumbura ni uko ACP Herbert Muhangi n’undi witwa Moses Kasiba bariye ruswa ya Miliyoni 400 kugira ngo barekure umuntu wari wafashwe agafungwa.
Muhungu John-Kampala
4,598 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply