
Huye: Abayobozi bari baragurishije Ishyamba rya Leta n’ubutaka bazakomeza bidegembye mu buyobozi?Abaturage barasaba ko bafatwa nyuma y’uko Leta ibyinjiyemo
— February 20, 2019

Please enter banners and links.
Kuwa 26 Kamena 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyanditse inkuru yagiraga iti Haravugwa kugurisha umutungo wa Leta mu manyanga hegitari 8 kuri Miliyoni 17 ugurishijwe n’abamwe mu bayobozi mu Murenge wa Kinazi.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko aricyo cyonyine cyandika inkuru zicukumbuye cyanditse iyi nkuru inzego zitandukanye zitangira kwinjira mu kibazo kumenya ukuri kwayo.
Tariki 9 Mutarama 2019 ni mukwezi gushize nibwo Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda Vincent Biruta akaba yarandikiye uwaguze ubwo butaka bwa Leta buriho ishyamba bivugwa ko bungana na Hegitari 8 witwa Kamana Olivier ko ibaruwe ye yandikiye Minisitiri amusaba gukuraho ibiti burundu akubaho sitasiyo ya esanse yayibonye arayisuzuma ndetse hashyirwaho komisiyo yo kwiga kuri icyo kibazo basanga ubwo butaka burho ibyo biti ari ubwa Leta bityo ubusabe bwe butemewe.
Ubwo butaka buriho ishyamba rya Leta ryitwa Vugiza ibaruwa ya Minisitiri ivuga ko uwiyita nyiri ubutaka ariwe Ntamakemwa Emmanuel ibipimo by’ubutaka bwe bidahura n’ibyo uwaguze yatanze.



Kuri uyu munsi Kuwa 20 Gashyantare 2019 ,bamwe mu baturage mu Murenge wa Kinazi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko Leta ikwiye gufata vuba na bwangu abayobozi b’Umurenge barimo uwayoboraga Umurenge wa Kinazi icyo gihe ishyamba rigurishwa ndetse n’ushinzwe imiturire mu Murenge wa Kinazi ari nawe bashinja guhimba abatanga buhamya bazemeza ko ubwo butaka ari ubwa Ntamakemwa Emmanuel.
Igitangaje ni uko Ntamakemwa Emmanuel ari umuyobozi w’umudugudu wa Cyegera amakuru twahawe n’abaturage avuga ko umugambi yawufatanije na miturire bityo bamwandikaho ubutaka bwa Leta buriho ishyamba maze bararigurisha.

Ushinzwe imiturire mu Murenge wa Kinazi

Ishyamba ryagurishijwe (Photo Umusingi)
Umwe muri abo baturage wadusabye kugira ibanga amazina ye yagize ati “Iyo sambu irimo ishyamba, ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi yabanje kuhajyana Ishyirahamwe ryahoze ari iry’inyeragutabara ABADACOGORA ashaka kuhabaha ngo bahakorere ubworozi nyuma haje kuba aha Emmanuel Ntamakemwa gute?”.
Ikinyamakuru gitangaza inkuru ya mbere cyagiye ku biro by’Umurenge wa Kinazi kubaza abayobozi ibijyanye n’ibyo abaturage babashinja kugurisha ubutaka bwa Leta buriho n’Ishyamba maze duhera ku muyobozi w’Umurenge wa Kinazi Kuri uwo munsi twabajije Gitifu w’Umurenge wa Kinazi Rwamucyo Prosper niba icyo kibazo akizi avuga ko we asinya ihererekanya ry’ibyangombwa by’ubutaka imbere y’abaturage bombi babyemeranyijweho kandi ushinzwe ubutaka aba yabigenzuye.
Mbere yo kujya ku Murenge wa Kinazi twabanjije kuvugana na Emmanuel Ntamakemwa ariwe wagurishije bumwe muri ubwo butaka kandi akaba n’umuyobozi w’umudugudu wa Cyegera ariho ubwo butaka bubarizwamo niba koko ubutaka buvugwa hegitari 8 zose ari ize maze avuga ko yasanze ababaruye baribeshye bamuha ubutaka bunini ariko hakaba haravugwaga ko nyuma yokumenyekana ko ubutaka bwa Leta burimo ishyamba bwagurishijwe mu buryo budasobanutse Ntamakemwa Emmanuel yanditse ibaruwa ashaka gusubiza ubutaka bwa Leta ariko bikavugwa ko ari amayeri bacuze kugirango batafatwa bagafungwa.
Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu munsi cyashatse kubaza uwaguze ubwo butaka buriho ishyamba Kamana Olivier niba yaraguze abizi ko ubutaka bufite ibibazo maze avuga ko ntabyo yari azi kuko yagiye mu buyobozi bwose bamwereka muri mashine na nimero zabwo ndetse akora na mitasiyo n’uwamugurishije imbere y’ubuyobozi ati “Ntago wagura ubutaka inzego z’ubuyobozi zitabizi n’Akarere kari kabizi gusa niba havutsemo ibibazo bansubize amafaranga yanjye cyangwa tuzage mu nkiko”.
Twashatse kumenya niba yarasubijwe amafaranga ye yari yahaguze maze avuga ko yumvikanye na Emmanuel Ntamakemwa ko mu kwezi gutaha kwa gatatu azamusubiza amafaranga.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kuvugana na Emmanuel Ntamakemwa kuri Telephone ye igendanwa kumva nyuma yo gusanga ubutaka yatubwiraga ko ari ubwe Leta ikaba yemeje ko atari ubwe ari ubwa Leta icyo azakora naho azakura amafaranga yo kwishyura Kamana Olivier ariko ntibyadukundira.
Undi muturage nawe watubujije gutangaza amazina ye kubera impamvu ze bwite yagize ati “Ubu se koko tuzakomeza kuyoborwa n’abayobozi nkabo batinyuka bakagurisha ubutaka bwa Leta n’ishyamba?.
Abayobozi nkabo Leta iba ikwiye kubafata bagakurikiranwa nta kizere tubafitiye kandi twumvise ko ibyangombwa batanze ari ibihambano kuko amateka ya hano turayazi ntago buriya butaka bwigeze buba ubwa Emmanuel Ntamakemwa .Ubwo bagomba gukurikiranwa n’icyaha cy’impapuro mpimbano no kugurisha imitungo ya Leta kandi turambiwe ruswa ziba inaha”.
Iyi nkuru bitewe n’uburyo ari ndende ubutaha tuzabagezaho ibyo twavuganye n’ushinzwe imiturire ndetse n’ushinzwe amashyamba mu Karere ka Huye ibyo bose twavuganye nabo ndetse n’ibyo tuzongera kubabaza ndetse n’uwahoze ayobora uwo Murenge mbere y’uko hagurishwa nawe afite ibyo yatubwiye.
Gatera Stanley
6,544 total views, 7 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply