umu amakuru- Urujijo ku banyeshuri barangije mu ishuri rya New Life bivugwa ko ritaremerwa na Leta n’abaharangije bafite impungenge | Umusingi

Urujijo ku banyeshuri barangije mu ishuri rya New Life bivugwa ko ritaremerwa na Leta n’abaharangije bafite impungenge

Please enter banners and links.

Bamwe mu banyeshuri barangije mu kitwa Kaminuza yibijyanye na Bibiliya (Biblical studies )muri New Life Church iherereye Kicukiro Kagarama bafite impungenge ko Kaminuza bizemo ishobora kutemerwa na Leta bagahomba imyaka yose bamaze biga.

Abaherutse kurangiza Kuwa 15.9.2018 nkuko babitubwiye bageraga 344 hambara ariko hakaba harambaye 23 hari abandi bategere ariko bamwe ngo bakaba barabonye Diploma abandi Certificate abandi bavuga ko babonye Degree ariko bakaba bafite impungenge ko ishuri bigiyemo rishobora kutazemerwa.

Umwe muri abo banyeshuri waduhaye amakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ko twarangije kwiga ku rwego rwa degree ariko umunsi turangiza nta muyobozi wa Leta wari waje muri ibyo birori kandi kugeza ubu tukaba twumva ko ishuri ritaremerwa nka Kaminuza mu Rwanda mwatubariza mukatubwira kuko dufite impungenge”.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko n’ubu ishuri ryakabaye ryatangiye Kuwa 7 Mutarama 2019 ariko kugeza ubu rikaba ritaratangira kubera impamvu zitaramenyekana.

Abanyeshuri umunsi barangiza mu birori byo kubaha impamyabumenyi zabo bari badusabye ko tuza tukahaba kuko bari bafite amakuru ko nta muntu wo muri Leta uzaza ariko Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Rev. Fred Isaac Katagwa. Executive Director, Rwanda New Life atubwira ko ngo Minisitiri yabwiye ko yari afite izindi nshingano .

Dr.Charles Mugisha

Kuwa 15 Mutarama 2019 kuri Telephone igendanwa Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi mukuru wa New Life Dr.Charles Mugisha ariko avuga ko atajya atanga amakuru kuri Telephone ati “Njye sinjya ntanga amakuru kuri Telephone uzaza ku biro byacu hari umuntu ubishinzwe aguhe amakuru kuko twasanze hari abantu biyita abanyamakuru ataribo nicyo cyemezo twafashe”.

Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumva ayo  makuru abanyeshuri bakimara kurangiza twashatse kubaza ubuyobozi bwa REB tubaza Muvunyi Emmanuel kuri whatsap ye ariko ntiyadusibiza ku kibazo cya NewLife .

Amakuru dufite ni uko ngo Leta isaba ishuri kugira ibibuga byinshi harimo icy’umupira w,amaguru,Basket.Vollyball ,Faculties (Amashami)nyinshi kandi ngo banyiri kigo bakaba bashaka ko ikigo kiba icyo kwigisha Bibilya gusa.

 

5,119 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Eugenie January 19, 2019 at 5:04 am

    yewe hari nishuli rimaze imyaka 2 ritangira mubugesera ahitwa kugahembe ndetse nurusengero rwegereye ibitaro cyaneee kandi bidakwiriye kuko urusaku rwibyuma bizajya bisakuriza abarwayi nkigihe umurwayi ari nkomuri koma, agiye kubyara c…. inyubako ndende izajyamo ubucuruzi yubatse kuri gate, ibiro bikuru byumushinga, kaminuza yabibiliya mbese hari akajagari kenshii hariya hantu bimwe bikwiye kuhimurwa bikajyanwa ahandi cg bikubakwa ahandi. Iyo ni inama natangaga ababishizwe bazabisuzume. Murakoze

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.