umu amakuru- Ubwoba :Uganda yakajije umutekano ku mipaka yayo kubera igitero cyagabwe muri Kenya kigahitana 14 | Umusingi

Ubwoba :Uganda yakajije umutekano ku mipaka yayo kubera igitero cyagabwe muri Kenya kigahitana 14

Please enter banners and links.

Mu gihe muri Kenya ku munsi w’ejo hashize tariki 15 Mutarama 2019 hagabwe igitero cyahitanye abantu 14 ahitwa  Dusit D2, 14 Riverside, Westlands ,ubu Uganda yakajije umutekano ku mipaka yayo itinya ko Alshaabab nabo ishobora kubatera.

Ku munsi w’ejo nibwo mu mujyi Nairobi ibyihebe byateye birasa amasasu menshi yahitanye abantu ndetse batwika n’imodoka ndetse bafata abantu bamwe nk’ingwate.

Mu mwaka wi 2010 Alshabaab yateye igihugu cya Uganda itera ibisasu ahantu habiri icya rimwe byahitanye abantu 100 ikaba ariyo mpamvu Uganda yongeye kugira ubwoba ko ishobora kongera gutera ikica abandi bantu.

Alshabaab ivuga ko yahannye Kenya kubera yohereza ingabo zayo muri Somalia kimwe na Uganda n’ibindi bihugu bifite umutwe witwa AMISOM kurwanya intagondwa z’Abayisiramu bityo izo ntagondwa zikaba zidashaka ko ingabo z’ibyo bihugu kuguma muri Somalia.

Bamwe mu basirikare muri Kenya batabara ahari hatewe ibisasu

Polisi ya Uganda ikaba yihanganishije imiryango y’abaguye mu gitero ndetse ikavuga ko yifatanije na Kenya mu kurwanya Alshabaab .

Uganda nayo ingabo zayo zikaba ari zo zakuye Alshabaab mu mujyi wa Mogadishu bityo bakaba bahigira Uganda kuzongera kuyigabaho igitero nk’icyo bagabye muri Kenya.

Polisi ya Uganda ikaba yabwiye bantu kuba maso mu kazi aho bakora ,ahio bacururiza ,aho bahahira mu masoko atandukanye ndetse no mu Nsengero basengeramo.

4,805 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.