Intambara ishobora kuba muri Congo ,hateganijwe inama y’abakuru b’ibihugu bya AU igiye kwiga ku kibazo cya DR.Congo no kuri Gen.Nkunda na Katumbi
— January 16, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru tugitohoza neza ni uko mu gihugu cya Ethiopia ku kicaro cya AU (African Union)Kuwa 17 Mutarama 2019 hateganijwe inama y’abakuru b’ibihugu igamije kwiga ku kibazo cya DR.Congo.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko ibihugu nka Russia ,Ubufaransa ,Ubushinwa na Amerika n’ibindi bikomeye byose byahagurutse kugirango buri kimwe gishakishe uwasimbura Perezida Kabila ariko buri gihugu gishaka uwo kibonamo inyungu.
Mbere y’uko Kisekedi atangazwa byagateganyo n’amajwi 61 ,mbere yo kujya mu matora yagaragaye yifotoranya na Perezida Museveni ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu benshi aho bavuga ko Perezida Museveni afite uruhare runini mu matora ya Congo ndetse n’uzasimbura Kabila.
Isesengura ryacu rigaragaza ko hari abandi ba Perezida bashaka ko habaho kugabana ubutegtsi Fayulu uvugwa ko yari yatsinze akibwa amajwi ahabwa umwanya muri Leta.
Amakuru tugezwaho n’abantu bakomeye muri Congo ni uko umugambi ari uko Fayulu ahabwa umwanya kubera ko ashyigikiwe na Katumbi Moise bityo Fayulu agategeka ko ibyaha byose Kabila yashinjaga Katumbi bikurwaho akaza mu gihugu ,uyu mugambi ukaba ushyigikiwe na bimwe mu bihugu uyu muherwe Katumbi yagiye asura mbere y’amatora.




Fayulu ibumoso na Kisekedi

Moise Katumba

Gen.Nkunda
Hari abandi bavuga ko hashobora kuba intambara kubera ko ibihugu bikomeye nka Amerika bifite uwo bishyigikiye n’ibindi nk’Ubufaransa n’Ububiligi ndetse n’Ubushinwa byose hari uwo bashyigikiye kandi ntago bihuje ku buryo usanga kimwe gishaka Kisekedi ibindi bishaka Fayulu kubera inyungu za Politike n’uburyo bizajya bibona amabuye n’indi mitungo ya Congo.
Amakuru yizewe ni uko Perezida Museveni uwo ashaka ariwe uzaba Perezida bitewe n’abamushyigikiye nawe ndetse bitewe n’uburyo akomeye mu Karere ku rusha abandi bose.
Impaka zishobora kuvuga z’abashyigikiye Kisekedi n’abashyigikiye Fayulu ku buryo bamwe bashobora gufata icyemezo cyo gushyigikira inyeshyamba Congo igakomeza kuba mu mirwano idashira kuko aribwo bimwe mu bihugu bikomeye bihungukira.
Ku kibazo cya Gen.Nkunda uba mu Rwanda amakuru avuga ko hari ibihugu biri inyuma y’umugambi ko Perezida uzajyaho azakora ibishoboka byose agasubizwa muri Congo cyangwa agasanga Gen.Ntaganda i Lahe.
Hari abantu batangiye kwibaza icyo amatora amaze niba umuntu ajyaho bamutoye ariko yavaho abashaka kumusimbura bagateza imyigaragambyo igahitana abantu kandi byakabaye mu mutuzo.
Rwego Tony
8,215 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply