The Warrior Race umukino w’ibigeragezo utamenyerew mu Rwanda watangijwe
— March 21, 2016Please enter banners and links.
Abantu benshi bari bategereje kureba uyu mukino kuko ibyo bigeragezo abenshi ntabyo bari bazi ndetse babitekerezagaho uburyo abantu bazarushanwa n’ibigeragezo bazahura nabyo bikabayobera.
Byashyize iryo rushanwa riratangizwa ndetse ryitabirewe n’abantu benshi ,abatsinze bakaba bahembwe ibihembo bitandukanye birimo itike y’indege kujya gutembera Dubai na Africa y’Epfo na za Telephone zigezweho.
Umuyobozi wa WAKA Fitness, Dennis Dybdal yavuze ko bishimiye uburyo irushanwa ryitabiriwe ku rwego rukomeye ku nshuro ya mbere, ngo byagaragaje ko mu myaka itaha rizakomera cyane ndetse ngo barifuza kurigira mpuzamahanga.
Iri n’irushanwa risaba ubwenge bwinshi ndetse n’imbaraga kuko udafite kimwe muribyo ntiwarishobora.
Igishimishije muri uwo mukino n’ubwo akenshi abakobwa batinya ibintu bisaba imbaraga nyinshi ariko hari abawitabiriye bigaragaza ko ubutaha baziyongera bakaba benshi cyane.
Reba amafoto uko byari byifashe muri uwo mukino w’ibigeragezo.
2,217 total views, 1 views today
Leave a reply