Diana Teta yishimiwe bikomeye na Jeannette Kagame I Washington
— March 21, 2016
Please enter banners and links.

Diana Teta; umuhanzikazi ukomeje kugira amahirwe no kugiririrwa icyizere cyo kwitabira ibitaramo bikomeye hirya no hino ku isi, yishimiwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo yaririmbaga mu birori byari byiswe “US Diaspora Women Convention” byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuwa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2016, nibwo i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori byari byatumiwemo Madamu Jeannette Kagame; umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari nawe wari umushyitsi mukuru, hanyuma umuhanzikazi Diana Teta akaba ari we muhanzi wari watumiwe ngo azajya gutaramira abitabiriye ibyo birori.
Teta Diana amaze kwitabira ibirori bitandukanye birimo ibiba byatumiwemo abayobozi bakuru b’igihugu, akaba kandi akomeje kwerekwa urukundo n’abantu batandukanye; mu minsi micye ishize umunyamerikakazi akaba yarasabye Perezida Kagame ko yazamufasha kubona uyu muhanzikazi akamutumira mu gikorwa yifuza ko yaserukiramo u Rwanda.
Benshi batangajwe n’uburyo Madamu Jeanette Kagame yahobeye uyu muhanzi Teta bigaragaza ko yari yamushimishije cyane kandi nabari bari muri iyo nama bose bari bishimye cyane ndetse abenshi bahagurutse bajya gucinya akatiho.
Uyu muhanzi akaba afite indirimbo nyinshi zakunzwe ariko izirimo gutuma akundwa cyane harimo iyitwa VELO na Tanga agatego .



Uyu muhanzi ikigaragara ni uko akeneye abaterankunga bakomeye cyane bazi guteza imbere umuziki ku buryo bashobora kubyaza umusaruro ibihangano bye kandi nawe akagera kurwego mpuzamahanga nka Beyonce ,Rihanna ,Alicia Keys ,n’abandi bahanzikazi bakomeye kandi bakunzwe.
Ibi n’ibintu bishoboka kuko gutumirwa mu bitaramo bikomeye ntabwo ari buri muhanzi wese ni uko baba bamaze kubona ko uri umuhanga mubyo ukora ,ibi bikaba byavuzwe na Iradukunda M Grace umwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda.



Ikigaragaraga ni uko ubu Teta mu Rwanda ashobora kuba ari ku mwanya wa mbere mu bakobwa babahanzi barimo Butera Knowles sari we wari uri kuri uwo mwanya ,Paccy,Allion ,Jody n’abandi batandukanye.
Noella
3,783 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply