umu amakuru- Uganda:Kubera imitungo ababyeyi be bamusigiye abashakaga kuyitwarira bamubeshye ko yasaze bamutwara I Butabika | Umusingi

Uganda:Kubera imitungo ababyeyi be bamusigiye abashakaga kuyitwarira bamubeshye ko yasaze bamutwara I Butabika

Please enter banners and links.

Umugore yahuye n’ibyago ubwo abantu bashakaga kumwambura imitungo iwabo bamusigiye ubwo bamubeshyeye ko yasaze bakamufata ku ngufu bakamutwara mu bitaro byabarwayi bo mu mutwe ryitwa Butabika muri Uganda.

Uyu mugore avuga ko iyo yagezwaga mu bitaro byabarwayi bo mu mutwe bahitaga bamutera urushinge rumusinziriza ndetse bakamuha imiti ,imiti yamushiraho agaruye agatege n’ubwenge agatangira kuganira bakabona ko yakize bakamusezerera  agataha.

Uyu mugore waganiriye n’umunyamakuru wacu utuye ahitwa Makindye yagize ati “nagize umugisha uvanze n’ibyago kuko iyo banjyanaga mu bitaro nagize gutya umuzungu wansanzeyo aranyikundira akajya amfasha kuko nari mfite umwana umugabo yansigiye bityo akajya amfasha”.

Abashakaga gutwara imitungo yanjye bamaze kumenya uwo muzungu wamfashaga bacungaga natashye hashize nk’iminsi 3 cyangwa icyumweru bakagaruka bakongera bakamfata kungufu bakansubiza Butabika nkasubira ku nshinge n’ibinini kandi ndi muzima.

Naje kubiganiriza undi mugore winshuti yanjye nzi ko ari inshuti ashobora kungira inama ariko nasanze ariwe mugome uruta abandi bose kuko yakoze buryo ki abwira wa muzungu wari waranyikundiye ko umwana wanjye azahura n’ibibazo bityo abwira umuzungu ngo azamuhe umwana abe ariwe umurera.

Uwo mugore nitaga inshuti yanjye byarangiye umwana bamumuhaye ariko yari agamije ko yabo uko arya amafaranga y’umuzungu kandi koko umuzungu yarayamuhaga habe no kunyibuka ko umwana ariraho ayo mafaranga ari uwanjye ndetse abizi ko ari ibintu bambeshyera kugirango babone uko barya imitungo yanjye.

Uyu mugore akaba agira ati”ubu se nzahora ku miti y’abarwayi bo mu mutwe kugeza ryari kandi iyo bayiguhaye igusaba kurya cyane”.

Muhungu John –Kampala

 

3,101 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Sandra July 30, 2017 at 7:11 am

    Iyi nkuru ntabwo ikwiye, uyu mugore bamutwara mu bitaro byabarwayi bo mu mutwe atasanzwe arwaye? None se uwo muzungu kuki atamufashije gukemura icyo kibazo cye cyaba mubeshyera ko arwaye mu mutwe? Ntabwo isobanutse neza. Murakoze

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.