Kuki Twagiramungu yabwiraga Kagame kuba Perezida hashira igihe gito akabihindura?
— July 29, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Kagame Paul kuri uyu wa Gatandatu wiyamarije mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko ubwo RPF yabohoraga u Rwanda yahise ishyiraho ubuyobozi bubereye Abanyarwanda ngo icyo gihe Twagiramungu Faustin wayobora MDR yavugaga ko Kagame ari we ugomba kuyobora u Rwanda ariko nyuma aza guhinduka. Kagame avuga ko byamutangaje.
Ibi yabivugaga ubwo yari mu Karere ka Nyamasheke aho yari yagiye gusaba Abanyarwanda batuye muri ako Karere kuzamutora agakomeza kubagezaho iterambere nkuko yavuze ko baribonye.
Yatangiye ashimira abaturage b’I Nyamasheke bamwakiranye ubwuzu. Ati “Mwakoze kuza mungana gutya muzi icyabazanye mukishimira, mwakoze cyane.” Abaturage na bo bahita bagira bati “Ni wowe watuzinduye. Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi, yavuze ko uyu muryango ukimara gufata ubutegetsi wari ushyize imbere ineza y’Abanyarwanda, anagira icyo avuga kuri Twagiramungu Faustin ukunze kunenga imiyoborere ya RPF Inkotanyi .







Ati “Hari abantu benshi baje igihe twari tugiye gushyiraho inzego, harimo abantu benshi barimo na Twagiramungu ngira ngo ni we uvugira hanze, uretseko duhora tumusaba gutahuka…
Icyo gihe hari MDR iyobowe na Twagiramungu icyantangazaga ni uko yambwiraga ngo ni jye ugomba kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura ntabwo yanyifuzaga ngira ngo yagira ngo azanyobora, yagira ngo angire urutindo yambukiraho.”
Akomeza agira ati “Ariko ibyo ni amateka…Icyantangazaga ni uko yambwiraga ko ngomba kuba Perezida hashize igihe gito arabihindura.”
Yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guha umwanya abantu bashaka kubayobya. Ati “Icyambere ni uko abantu bafatanya, ni cyo twubakiraho twebwe abanyarwanda, igihe ibintu bizaza mu kindi gihe, abantu bazabisuzuma nibabyemeranyaho bizabe ari byo bikorwa ni byo bizaba bibereye icyo gihe.”
Yagize icyo avuga kuri Makuza wamusabye kuzakomeza kuyobora nyuma ya 2024
yagize icyo avuga ku kifuzo cya Makuza Bernard wamusabye ko yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’iyi manda ari kwiyamamariza, avuga ko ibi byazasuzumwa nyuma yo kubona ibizava mu matora yo ku wa 04 Kanama 2017.
Kagame wagarukaga ku kanyamuneza kagaragaraga kuri aba baturage, yahise akomoza ku kifuzo cya Makuza wari wamubanjirije akagira icyo amusaba.
Ati “Makuza we yagize n’uburenganzira bwo kudutwara nyuma ya 2024, ariko tube turetse itariki 4 Kanama n’ibizava mu matora ubwo nyuma tuzaba tureba ibyo Makuza yavugaga.”
Yavuze ko amateka yagiye agarukwaho muri iki gikorwa afitanye isano n’igikorwa cy’amatora kuko ari cyo kizagena u Rwanda rwifuzwa mu myaka irindwi iri imbere.
Ati “Imyaka 23 yose tuyimaze mu mpinduka zo kubaka u Rwanda rushya, aya mateka batubwiye arafasha kumva aho tuvuye, aho tugeze n’aho tugana.
Itariki 4 Kanama uyu mwaka nayo iratwibutsa ibijyanye n’amateka bavuze, kubaka igihugu bundi bushya twubake ubumwe, twubake umutekano, mu banyarwanda, twubaka amajyambere.
Twubaka uburenganzira bw’abanyarwanda bagomba kuba bagenderaho ntabwo ari uburenganzira bw’abandi, iby’abandi birabareba ariko n’uburenganzira bwo gufatanya n’abandi ariko dushyira imbere uburenganzira bw’abanyarwanda.”
Umukuru w’igihugu avuga ko uku kwihitiramo kw’Abanyarwanda ari ugushimangira umurongo wa Demokarasi.
Ati “Igikorwa cya demokarasi turimo ni igikorwa gishyira mu maboko y’abanyarwanda uburenganzira bwo guhitamo, bagahitamo uburyo bayoborwa, uburyo bw’ababayobora, guhitamo bya bindi by’ubumwe, abanyarwanda bakongera kuba igihugu bakaba umwe.”
Yagarutse ku buhamya bwari bwatanzwe n’umwe mu batuye muri aka gace wavuze ko ari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ariko ko ubu ari umunyarwanda nk’abandi, Kagame avuga ko iyo Demokarasi ihari nta mwenegihugu usigara inyuma.
Avuga ko igikorwa cy’amatora kigamije gukomeza uyu murongo mwiza wo kudaheeza no gushakira ineza abanyarwanda.
Kagame ugaruka ku butumwa buri gutangwa muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko iyo Abanyarwanda baririmba ngo ‘Nta ntambara yantera ubwoba’ baba bafite ishingiro kuko bashyize hamwe kandi abakoreye hamwe ntawe ushobora kubasubiza inyuma.
Ati “Iyo abantu bari hamwe, icyo bivuze ni uko iyo abantu ari benshi bari hamwe bazi icyo bashaka iyo bakora icyo bazi icyo bashaka nta kibatera ubwoba.”
Akomeza agira ati “Ni ibi by’aho tuva n’aho tujya, tuva mu bukene kugira ngo igihugu gitere imbere, ubukire busakare mu banyarwanda bose, tuzabigeraho kuko urwo na rwo ni urugamba rutaduteye ubwoba…
Na none iyo ufite politiki nziza, ufite abanyarwanda bari hamwe, nta kinanirana, ikinanirana kiba muri politiki mbi.”
Akunze gushimira amashyaka umunani yiyemeje kumushyigikira no gushyikira RPF Inkotanyi yamutanzemo umukandida.
Gusa avuga ko n’abifuje guhangana na we nta kosa bafite. Ati “Kugira ibitekerezo bitandukanye si ikosa, umwe ashobora gushaka kugera kuri ibi bitewe n’inzira idasa n’iy’undi, ni yo mpamvu turi mu matora.”
Yizeje ab’I Nyamasheke ko bazakomeza kugezwaho ibikorwa by’amajyambere nk’amashanyarazi, amashuri n’amavuriro.
Gushimangira ibi bikorwa biri mu bushobozi bw’abanyarwanda, ngo igisigaye ni umunsi w’amatora. Ati “Nyuma ya 4 Kanama ingamba zarateguwe z’ibizakorwa twihutisha ibisigaye gukorwa.”
3,460 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply