Paul Kagame yiyamamarije mu turere twa Rutsiro na Karongi wagirango Uturere turushanwa kwitabira mu bwinshi
— July 27, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kane, Paul Kagame kwiyamamaza yabikomereje mu turere twa Rutsiro na Karongi aha abantu batangiye gukeka ko Uturere turimo kurushanwa mu bwitabire bwo hejuru.
Ibi bikorwa yabitangiriye mu Murenge wa Mushubati mu Kagari ka Bumba mu gace kazwi nka Congo Nil aho yavuye yerekeza i Rubengera muri Karongi ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage biteguye kumwakira.
Abaturage benshi batangiye kugera aho ibi bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu masaha ya nijoro ahagana saa munani bahurije ku ntero ishimangira ibikorwa by’indashyikirwa n’iterambere Paul Kagame yimakaje mu gihe amaze ayobora u Rwanda.




Kagame yashimiwe uko yahinduye imibereho n’amateka y’abatuye muri utu turere by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhahirane aho hubatswe umuhanda uhuza Karongi na Rubavu wiswe Kivu Belt.
Umushinga wo kubaka uyu muhanda wa Kilometero 206, uhuza uturere twa Rusizi-Karongi-Nyamasheke-Rutsiro na Rubavu watangijwe na leta mu 2010, mu rwego rwo koroshya ingendo no guteza imbere ubuhahirane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Paul Kagame yasoje igikorwa cye cyo kwiyamamaza mu Karere ka Karongi, aho yabwiye abaturage benshi bitabiriye ati “Iyo muvuga 100% rero mba numva icyo muvuga. Ni mwebwe hanyuma nanjye tugafatanya tukubaka igihugu cyacu.”
Kagame ati “Ntabwo mwasigaye inyuma”
“Ntabwo mwasigaye inyuma, ntimuzasigara n’inyuma. Hari byinshi dufite tugomba gukora ariko hari na byinshi dufite duheraho. Ari ayo mashanyarazi, ari imihanda, ari amashuri, ari amavuriro, ari inganda n’ibikorwa bindi byose biterwa n’ibi bimaze gutera imbere kandi turashaka gukomeza kubiteza imbere.”



Paul Kagame yageze ku kibuga cy’i Rubengera mu karere ka Karongi, aho yakiriwe n’amashyi y’urufaya n’impundu z’urwunge, bituruka mu bihumbi by’abazindukiye kumwakira mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza.
Abayobozi bakomeye bari baherekeje umukandida nabo bari baje ari benshi cyane nabo bari ku kibuga i Rubengera muri Karongi aho kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza. Bamwe mu bayobozi bakomeye barimo abaminisitiri, abayobozi bakuru b’Umuryango FPR Inkotanyi n’abashinzwe ibikorwa byo kumwamamaza.
Amateka y’A Karere ka Karongi wamenya
Karongi ituwe n’abaturage 335 150, ku buso bwa kilometero kare 993. Akarere kagizwe n’imirenge 13.
Muri manda y’imyaka irindwi ya Paul Kagame ishize muri Karongi binyuze muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka 6 329 zivuye kuri 1 138 zari zorojwe abatishoboye mu 2010.
Mu bikorwaremezo hubatswe uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu.
Muri Karongi hanatashywe ibitaro byo ku Rwego rw’Akarere bya Kibuye, ikigo nderabuzima hanubakwa amavuriro mato arindwi.
Paul Kagame asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rutsiro, hakurikiye ho Karongi.
“Ejo hari uwatubwiye ngo nta ntambara yadutera ubwoba. Icyo tuvuga rero ni intambara, ni urugamba rw’ibikorwa byubaka igihugu, ni urugamba rwubaka ubukungu, rukubaka iterambere twifuza kugeraho mu myaka iri imbere.”
“Murabona rero ko u Rwanda dufite urubyiruko runini cyane, mu Banyarwanda bose uko tungana bose mu gihugu uko tungana hano, birenga 70% ni urubyiruko. Ndanarubona hano. Urubyiruko rero nirwo mbaraga z’igihugu, turashaka rero urwo rubyiruko ko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza hanyuma izo mbaraga zigakomeza gukoreshwa twubaka igihugu cyacu.
Wumvise ibyo umwe muri mwe Jean de Dieu Maniraguha yatubwiye, urugendo rwe, amashuri ye, aho ageze, nawe ni nka bya bindi, ibyiza biracyari imbere. Kandi ni umwe muri mwe watanzweho urugero, tuzi ko hari n’abandi benshi muri mwe bameze nkawe, tuzabafasha, turifuza ko mugera ku mahirwe. “
2,763 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply