umu amakuru- Ikiganiro mpaka cy’Abakandida bahatanira kuba Perezida w’u Rwanda kuri Televiziyo y’igihugu cyanenzwe | Umusingi

Ikiganiro mpaka cy’Abakandida bahatanira kuba Perezida w’u Rwanda kuri Televiziyo y’igihugu cyanenzwe

Please enter banners and links.

Kuwa 26 Nyakanga 2017 abantu biriwe bategereje ikiganiro mpaka cyagombaga guhuza Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda uko ari 3 barimo Perezida Kagame uhagararoye Umuryango FPR Inkotanyi na Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party ndetse na Mpayimana Philippe umukandida wigenga ariko byarangiye Abakandida 2 batabonetse bahoreza ababahagarariye.

Mu bakandida batabonetse harimo Pereida Kagame na Dr.Frank Habineza mu gihe Mpayimana ariwe wagiye kuganira n’abahagarariye abakandida mu kiganiro mpaka cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda.

Abantu benshi bari biteze ko bari bubone abakandida uko ari 3 bagirana ikiganiro mpaka ku matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa munani tariki 3 hanze y’uRwanda ndetse na tariki 4 mu Rwanda ariko batungurwa no kubana abahagarariye Abakandida 2 aribo Gasamagera Wellars wari uhagarariye umukandida wa FPR Inkotanyi n’Umunyamabanga mukuru wa Green Party Jean Claude bari kumwe n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Abantu bari biteze kureba icyo bise Presidential Debate  nkuko biherutse kuba mu gihugu cya Uganda ubwo Perezida Museveni yahuriraga mu kiganiro mpaka na Dr.Kiiza Besige n’abandi bakandida bari biyamamaje ariko batungurwa ni uko icyo kiganiro kitabaryoheye nkuko iyo Abakandida bahura ubwabo.

Dr.Frank Frank Habineza mu minsi ishize yari yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe Perezida Paul Kagame nataza mu kiganiro mpaka nawe atazaza kandi akaba yabikoze koko ataje kubera ko na Kagame ataje.

Ibiganiro nk’ibyo mu bindi bihugu byerekana aho Demokarasi igeze muri icyo gihugu kuko buri umwe avuga imigabo n’imigambi ye abantu bakamenya ufite imyiza kurusha abandi nkuko Perezida Museveni yavuze ati “mu bantu bose turi kumwe hano nta washobora kuyobora Uganda uretse njye ariyo mpamvu abaturage ari njye batora”.

Rwego Tonny

2,439 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.