Umukandida Paul Kagame yatangiriye i Ruhango arusha abo bahatanye abantu benshi
— July 14, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 14 Nyakanga 2017 umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame yatangiriye mu Ruhango ahagana saa tanu z’amanywa. Yakiriwe n’imbaga yari yakubise yuzuye ikibuga cy’ishuri rihari byagaragaje ko yarushije abandi bakandida bahatanye nawe kugira abantu benshi.
Kuva I Kigali kugera ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza, igice kinini cy’umuhanda cyari gitatse amabara y’ishyaka FPR ndetse n’amafoto y’umukandida wayo.
Nta magambo menshi yavuzwe yerekeza ku kwiyamamaza nyirizina ushinzwe kwamamaza Paul Kagame Madame Julienne Uwacu, ni minister w’umuco na Siporo, yavuze ko ibikorwa FPR irangajwe imbere na Paul Kagame yagezeho mu myaka amaze ku butegetsi byivugira .




Madam wa Perezida Jeanette Kagame

Minisitiri Philbert

Ubwo yari afashe ijambo, Paul Kagame na we ntiyatinze ku mvugo isaba amajwi. Gusa yashimiye amashyaka yiyemeje kumushyigikira, avuga ko yahisemo neza. Amashyaka 8 muri 10 ari mu Rwanda yiyemeje kumushyigikira, usibye ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengerea ibidukikije ryatanze umukandida, ndetse n’ishyaka rya PS imberakuri ritavuga rumwe na Leta uko ari abiri ni yo yonyine atarashyigikiye umukandida wa FPR inkotanyi.
Abaturage bari baturutse imihanda yose, babwiiye Ikinyamakuru Umusingi, ko benshi bamaze amasaha arenga 5 bagenda kuko baturukaga kure, ariko bishimiye umukandida wabo. Bagarutse kubyo bifuza ko umukandida wa FPR yabakorera mu gihe yaba amaze gutorwa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri batatu bahatana kuzayobora u Rwanda byatangiye kuri uyu wa gatanu, ariko ku munsi wa mbere byasaga n’aho umukandida wa FPR ari we wenyine ugaragara. Kuva I Kigali kugera ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza, igice kinini cy’umuhanda cyari gitatse amabara y’ishyaka FPR ndetse n’amafoto y’umukandida wayo.
Gusa nta bara riranga undi muri babiri basigaye biyamamaza ryabonekaga ku mihanda. Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje mu gihugu cyose kugeza ku itariki 2 z’ukwezi gutaha
2,461 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply