Dr.Frank Habineza yavuze ko Perezida Kagame nataza mu biganiro mpaka bizahuza abakandida kuri Televiziyo y’igihugu nawe atazabizamo
— July 13, 2017
Please enter banners and links.

Mu gihe ikigo cya RBA gitegura ikiganiro mpaka gihuza abakandida bifuza kuyobora u Rwanda cyangwa ababahagarariye ,Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda avuga ko Perezida Kagame nataza mu biganiro mpaka agatuma abamuhagarariye nawe atazabizamo.
Yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko Perezida Kagame nataza mu biganiro mpaka agatuma umuhagararira nawe atazabizamo azashaka uwo atuma umuhagararira nawe muri ibyo biganiro.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ishyize imbere ko abakandida batatu bahatanira kuzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere babona amahirwe yo kugeza ku Banyarwanda bose imigabo n’imigambi yabo, igihe cyo gutora bakazabishingiraho bahitamo ukwiye.
Kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2017 [Mbere y’umunsi nyirizina w’amatora], umukandida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Philippe Mpayimana umukandida w’igenga bazaba biyamaza hirya no hino mu gihugu babwira Abanyarwanda ibyo bazakora baramutse batowe.

Abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’umuyobozi wa RBA mu myiteguro y’ikiganiro mpaka cy’Abakandida
Uburyo bemerewe gukoresha mu kwiyamamaza bunarimo gukoresha itangazamakuru, yaba irya leta cyangwa iryigenga. By’umwihariko, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda, yashimangiye ko “Ibitangazamakuru bya Leta biha abakandida bose igihe kingana n’amahirwe angana kuko ni iby’abakandida bose.”
Prof. Mbanda yavuze ko kugira ngo buri Munyarwanda azamenye imigabo n’imigambi ya buri Mukandida, NEC izafatanya na RBA kandi bamaze kubyumvikanaho.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Arthur Asiimwe, yashimangiye ko bazaha amahirwe angana ku bakandida bose kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu ndetse hari no gutegurwa kuzatumira mu kiganiro kimwe abakandida.
Yagize ati “Ikiganiro mbonankubone kizahuza abakandida cyangwa ababahagarariye turimo gutegura, yenda nko hagati mu gihe cyo kwiyamaza… Aho dushaka ko abakandida bose cyangwa ababahagarariye kuza tukagira ikiganiro kimwe; abenshi bakunze kucyita ikiganiro mpaka ariko twe turashaka kucyita “Ikiganiro Nyarwanda” aho bazaza bakatuganiriza kuri za manifesto [imigabo n’imigambi] yabo, tukababaza ibibazo bitandukanye.”
Asiimwe yakomeje avuga ko umunsi n’amasaha iki kiganiro kizaberaho bizatangazwa hamaze kumenyekana ibikenewe byose no kumenya igihe abakandida cyangwa ababahagarariye bazabonekeraho.
Yakomeje avuga ko iki kiganiro kitaramara gutegurwa neza ariko ko bateganya ko kizaba kiri kunyura no ku zindi televiziyo na radiyo bikorera mu gihugu.
Uretse icyo kiganiro ko mu makuru ya nimugoroba kuri TVR na Radiyo Rwanda buri mukandida azajya ahabwa inkuru y’iminota itatu; yemerewe gutambutsa ubutumwa bumwamamaza buhita inshuro esheshatu ku munsi ku buntu ariko butarengeje amasegonda 70; ikiganiro cy’iminota 30 ku munsi avuga kuri gahunda ye bakajya basimburana mu minsi igize icyumweru; n’ubundi buryo butandukanye burimo gukurikirana aho buri wese yiyamamarije kandi abanyamakuru ba RBA bakavuga uko biri kugenda mu gihe biri kuba.
Ibiganiro mpaka hagati y’abakandida bikunze gukoreshwa mu matora y’ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba byarageze na Uganda mu matora aherutse ariko mu Rwanda ntibirabaho.
Ku ruhande rw’u Rwanda ho umukandida ashobora kubihagararirwamo.
2,720 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply