Abari batazi icyabujije Padiri Nahimana kwinjira mu Rwanda guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu Minisitiri Mushikiwabo yakivuze
— July 11, 2017
Please enter banners and links.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze abuzwa guhatana mu itora rya Perezida wa Repubulika, agaragaza ko Padiri Nahimana atabasha kwinjira mu Rwanda kubera ibyangombwa.
Mu kiganiro Minisitiri Mushikiwabo aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yagarutse ku buryo mu ntambwe zabanjirije amatora y’Umukuru w’Igihugu, kuva kuri referendumu yatumye Perezida Paul Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017, hari ibihugu byagiye bigaragaza ukutishimira amahitamo y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Abayobozi b’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cyane cyane ibyahoze ari abakoloni, bakomeza kumva ko bafite ijambo muri Afurika. Nyamara demokarasi iri kugenda igaragaza ibibazo henshi ku Isi harimo no muri ibyo bihugu. Ariko birashaka gukomeza kutubwira icyo dukwiye gukora.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo
Ibi n’ikimwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Businge Johnston yavuze uyu munsi Kuwa 11 Nyakanga 2017 ubwo yasozaga ibiganiro hagati ya Polisi n’itangazamakuru aho yavuze ko hari abavuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri weak ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko ari itangazamakuru ridashoboye kandi rishoboye.
Minisitiri Businge yavuze ko ibyo bias nko gutukana aho yasabye ko abanyamakuru izo mvugo bakwiye kuzirwanya kuko abanyamakuru ntago bari weak.
Ubwo amatora mu Rwanda yari atangiye kugera ahashyushye, Padiri Thomas Nahimana ni umwe mu bantu bagaragaje rugikubita ko bifuza kuzagaragara mu itora rya Perezida wa Repubulika ariko ntiyabasha kwinjira mu gihugu, ubu abakandida bamaze kumenyekana ndetse habura iminsi 23 ngo Abanyarwanda babyemerewe berekeze mu byumba by’itora, bahitamo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.
Mushikiwabo yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze abuzwa kwiyamamaza, nubwo ‘yaba ari umupadiri’, ikintu cyatumye abazwa kuri Padiri Nahimana washakaga kuza mu Rwanda ariko ntibimuhire.
Yasubije ati “Nk’Umunyarwanda, afite uburenganzira busesuye bwo kugaruka. Ariko kubera ko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yagombaga kubimenyesha uhagarariye icyo gihugu. Ahubwo we yakoresheje pasiporo ye y’u Bufaransa mu gusaba visa. Yagombaga kugaragaza ibintu neza, akavuga ati ‘ndi umunyarwanda ndagarutse.”
Gusa na mbere y’uko atabasha kwinjira mu gihugu, inzego zitandukanye zari zagaragaje ko hari amagambo menshi yavuze akwiye kubazwa n’ubutabera, ariko ntiyabasha kuza kuko yifuzaga kwinjira mu Rwanda nk’Umufaransa aho kuba Umunyarwanda utashye mu gihugu cye.
Muri icyo kiganiro, Minisitiri Mushikiwabo yavuze kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu nacyo kiri mu bihe byo gutegura amatora ariko bikaba bisa n’aho nta cyerekezo igihugu gihuriyeho barabona.
Yavuze ko icyo akarere gakeneye ari ukugira ngo habeho ubufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako, bagahuza imbaraga hagamijwe akarere gatekanye.
2,543 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply