umu amakuru- Umuhanzi Bobi Wine yarahiriye kuba umudepeti ariko mbereho gato umujyi wa Kampala yawugaritse | Umusingi

Umuhanzi Bobi Wine yarahiriye kuba umudepeti ariko mbereho gato umujyi wa Kampala yawugaritse

Please enter banners and links.

Umuhanzi Bobi Wine uherutse gutsindira kuba umudepite uzahagararira Kyadondo East uyu munsi Kuwa 11 Nyakanga 2017 nibwo yarahiye kumugaragaro akaba agiye gutangira akazi.

Mbere yo kujya kurahira mu Nteko ishingamategeko ya Uganda abafana be bamusanze iwe mu rugo aho yahagurukiye yerekeza ku nteko ishingamategeko ariko imbaga y’abantu benshi cyane yari imuherekeje mu mujyi wa Kampala ku buryo nabari ku kazi kabo bakaretse bakaza kumuherekeza.

Umugore wa Bobi Wine Barbie Itungo

Bobi Wine n’umugore we Barbie Itungo berekeje ku nteko ishingamategeko maze kubera ubwinshi bw’abantu bari buzuye imihanda polisi yabahagaritse imutegeka kunyura undi muhanda udakoreshwa cyane bageze ku nteko ishingamategeko abari bamuherekeje bangirwa kwinjira na polisi batangira gutukana na polisi bashaka guherekeza umuntu wabo ariko baraangira.Abantu batandukanye baba abakuze cyangwa urubyiruko wasangaga buri umwe ushyigikiye uyu muhanzi ku buryo abasesenguzi bavuga ko uyu muhanzi Bobi Wine akoze amateka yo gukundwa cyane muri Uganda aho usanga amashyaka yose amukunda ku buryo no mu nteko ishingamategeko buri ruhande rwamurwaniraga rushaka ko yicara uruhande rwabo.

Uyu mwana yasengeye Depite Bobi Wine aratsinda

Inteko ishingamategeko ya Uganda bicara bakurikije abatavuga rumwe na Leta n’aba Leta bose rero bakaba bamurwaniraga kugirango yicare aho buri ruhande rwamushakaga.Reba amafoto atandukanye

Muhungu John –Kampala

3,623 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.