umu amakuru- Menya impamvu 5 zikomeye zemeza ko Perezida Kagame azatsinda mu matora y’umukuru w’Igihugu | Umusingi

Menya impamvu 5 zikomeye zemeza ko Perezida Kagame azatsinda mu matora y’umukuru w’Igihugu

Please enter banners and links.

Abantu batandukanye bivuza ko nta wundi ukwiye kwiyamamaza na Kagame Paul kubera impamvu bavuga kandi buri wese yaba abarwanya ubutegetsi aho bari hose bakwiye kuzumva kandi bakazemera.

Iyo umuntu aguhaye inka uramwirahira mu muco wa Kinyarwanda kandi ukirinda kumuhemukira cyangwa kumugirira nabi niyo mpamvu bavuga ko ibyo Perezida Kagame yakoreye abanyarwanda birenze kuguha inka.

Ikindi bashingiraho bavuga gutyo umuntu wese iyo aguhaye akazi akaguhemba neza ubaho neza n’umuryango wawe ukabaho neza ,uwo muntu uramukunda ukamwubaha  n’Abanyarwanda benshi babayeho neza ku butegetsi bwa Kagame niyo mpamvu ya mbere bashingiraho bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora akabakorera ibindi birenze ibyo amaze kubakorera byiza.

Ibi byatumye Ikinyamakuru Umusingi kifuza kubisangiza abasomyi bacyo kuko harimo ukuri kwinshi.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Kayibanda yagize ati “Ni uko bidashoboka kuri njye n’amatora twakayaretse kuko twamaze guhitamo kandi kamarampaka yarabaye isi yose yarabibonye ubwose ikindi bashaka n’iki?”.

Abaturage benshi uburyo baba bishimiye Perezida Kagame

Kayibanda yakomeje avuga ko umuntu aguha inka ukamurahira none Perezida Kagame abo amaze kuziha n’ibenshi cyane tugomba kumwirahira kuko ubu tubayeho neza kubera we abana bacu babayeho neza kubera we ubwose ikindi dushaka n’iki?umuyobozi uruta uwo yavahe?.

Impamvu ya kabiri ni uburyo Perezida Kagame arenganura abaturage iyo yabasuye mu Turere ,Akarengane karababaza iyo ubonye ukurenganura uba wumva wa muha ibyo utunze byose niyo mpamvu ubona tumukunda kuko adukorera ibyo dushaka natwe tugomba kumutora abandi biyamamazanya nawe barikoza ubusa byararangiye.

Impamvu ya 3 ni uburyo yatuzaniye iterambere aho usanga abantu yarabubakiye inzu zo kubamo ,umuntu yagukura muri nyakatsi ukajya mu nzu ifite amashanyarazi na sima ubwo uwo muntu wamutura iki?umuntu wese uguhaye kubaho neza nta kindi wabona umutura natwe tuzabimwereka ibyo tumwifuriza.

Indi mpamvu ya kane uwitwa Kantengwa  uba Iburasirazuba yagize ati “muziko abagore turi benshi Perezida Kagame aho yadukuye nitwe tuhazi no kubivuga gutya sinzi ko byumvikana mu mitima yacu nitwe tubizi ariko tuzamushimira ku itariki 4 ukwezi gutaha azabibona”.

Kantengwa akomeza avuga ko Perezida Kagame yabigishije guhaguruka bagakora mu gihe abagore birirwaga bicaye mu rugo none umugore yahawe ijambo ibyo rero ntago dukwiye kwicara ngo duceceke byose biganisha ku muyobozi mwiza.

Kagame yatwigishije kwishyira hamwe mu mashyirahamwe bank zikatuguriza turatinyuka ubu twiteje imbere tubayeho neza usanga umugore wo mu Rwanda utamugereranya n’uwo mu bindi bihugu tugomba gushimira Perezida wacu nyuma yibyo byose twarize ubu dusobanukiwe ikiza n’ikibi.

Umusore witwa Karinganire avuga impamvu ya gatanu ,we icyo ashimira Perezida Kagame ati “ntago muzi ukuntu twajyaga gushaka icyangombwa hagashira umwaka utarakibona ugahora mu ngendo amafaranga akagera aho agushirana utarakibona none byabaye amateka .Icyo nicyo namukundiye kuba yarashyizeho ubuyobozi bwumvira abaturage natwe urubyiruka tuzabimwereka ejobundi mukwezi gutaha ku itariki ya 8”.

Ikindi avuga urubyiruko rwishimira ndetse n’abandi muri rusange ni uburyo nta muyobozi ushobora gukora icyo abaturage badashaka cyangwa ngo abe yababangamira nkuko cyera byahoze bimeze ,ubu iyo umuyobozi ashatse kugira icyo akora kitari munyungu z’abaturage barahaguruka bakivugira bikagera ibukuru uwo muyobozi akabibazwa ibyo nta handi wabisanga ku isi niyo mpamvu umuyobozi nk’uwo akwiye gukomeza kuyobora u Rwanda.

Ku kibazo cy’abaturage bivugira iyo hari umuyobozi ushaka gukora ibyo badashaka Perezida Kagame ubwo aherutse kugirana ikiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu ma Radiyo y’Igihugu yavuze ko nta handi wabisanga ku isi aho umuturage abwira umuybozi ko ibyo akora ataribyo cyangwa bidakwiye.

Gutinyura abaturage bakamenya uburenganzira bwabo n’ikintu gikomeye kuko ahandi usanga abaturage babindikiranwa ntihagire uvuga ariko mu Rwanda umuturage arahaguruka akajya mu nzego zose kugeza ikibazo afite gikemuka.

Hari benshi bafite ubuhamya bwo kuvuga ariko badafite uburyo babuvuga ngo nyiri ubwite abimenye ariko bavuga ko azabimenyera ku munsi wo gutora.

Undi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ese iwanyu mwaba mutaratunzeho inka cyangwa imodoka cyangwa inzu nziza igezweho umuntu akaza akabibaha uwo muntu wamwita ute?ari mwe musigaye mugenda mu ndege mutaragiraga n’ikizere ko hari umwana mu muryango uzayigendamo ,ubu rero abenshi ni uko bameze niyo mpamvu bakunda Perezida Kagame kuko hari aho yabakuye habi abashyira aheza nabo rero bagomba kumushimira no kumwereka ko ibyo yabakoreye babizirikana”.

Uretse n’ibyo byose umuntu wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi wamuhemba iki ?ntacyo wabona uretse kumushimira kandi uburyo tuzamushimiramo twese turabuzi.

Hejuru y’ibyo byose yatumye u Rwanda rumenyekana ku Isi yose ,ubu amahanga aza kwigira ku Rwanda ,uwo niwe muyobozi w’igihe tugezemo ,umenya icyo abaturage bashaka akibaha.

Ubwanditsi

2,243 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.