Umutinganyi ukomeye muri Afurika avuga ko ubukene no kureba filime z’urukozasoni aribyo ntwaro yo kwinjiza abantu mu butinganyi
— July 10, 2017
Please enter banners and links.

Umutinganyi ukomeye muri Afurika witwa Oundo George uba mu gihugu cya Uganda yatanze ubuhamya uko yinjizaga abantu mu butinganyi ndetse n’ababateraga inkunga bashaka guhindura isi yose abatinganyi.
Oundo wihinduye umukobwa avuga byinshi ku butinganyi ariko agashimira Imana ko yamufashije kubuvamo akaba yari yarahinduye amazina ye irya George arihinduramo Georgina Oundo.
Oundo avuga ko akenshi iyo bamaze kukwereka izo filime zurukozasoni batangira no kukwigisha noneho wabura uwo mukorana imibonano mpuzabitsina ugatangira kubikorana nabo bamwe kandi baba baranduye SIDA bashaka kuyikwirakwiza abandi nabo bafite izindi ndwara nyinshi zandurira mu butinganyi.
Oundo ubu afite umugore n’umwana umwe ariko aricuza imyaka yose yamaze mu butinganyi kugeza ubwo yajyaga ajya ku muhanda kwigurisha.

Abo n’abatinganyi bombi bari barashakanye
Avuga ko ubutinganyi yabwinjijwemo n’inshuti ye abugezemo asanga burimo amafaranga menshi cyane n’ibindi byiza byinshi ariko akavuga ko ayo mafaranga menshi n’ibindi byinshi byiza iyo udafite amahoro mu mutima ntacyo byakumarira.
Oundo agira ati “iyo ugenda kubera uba warihinduye umubiri buri wese arakureba akakumenya ko wihinduye ugatangira kugira ikintu mu mutima ko buri wese aho unyuze akureba kandi ukumva mu mutima wawe wishinja ko ibyo ukora binyuranije n’amategeko ndetse ushobora kugirirwa nabi ukaba wapfa bigatuma uhorana ikintu ku mutima utishimye”.

George Oundo
Oundo avuga ko baterwaga inkunga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (human rights groups)harimo iyo mu gihugu cy’uBwongereza nka Amnesty International n’indi.
Oundo avuga uburyo bashakaga abana babakene bakabashukisha amafaranga n’amakaye (books)maze bakabaha na twa CD turiho amashusho y’urukozasoni bakajya kubireba bihishe.
Ikindi avuga ko yoherezwaga mu tubyiniro (Night clubs)gushakayo abasore n’inkumi kugirango babinjize mu butinganyi kubera ko umugambi wabo wari uwo guhindura isi ikaba abatinganyi gusa.
Ikibabaje cyane ni uko baheraga mu mashuri abana bato bakabashuka bakabinjiza mu butinganyi ku buryo Oundo avuga ko bari bafite amashuri menshi cyane babaga bafite abatinganyi abakobwa n’abahungu.
Inkuru y’ubutinganyi imaze kumenyekana Inteko ishingamategeko ya Uganda yashatse gutora itegeko rihana abatinganyi ndetse bashaka ko bicwa ariko imiryango mpuzamahanga irahaguruka ivuga ko Uganda niramuka itoye iryo tegeko bazayifungira inkunga.
Abatinganyi icyo gihe hari muri 2011 barahagurutse barigaragambya ndetse bajya no mu Nteko ishingamategeko ya Uganda bigaragambije bavuga ko bashaka uburenganzira bwabo.
Igihugu cyose cyarahagurutse kirwanya ubutinganyi ndetse Amadini arahaguruka uwitwa Pastor Sempa abwira Oundo ko amuha Amadorari ibihumbi bibiri (USD2000)ariko akava mu butinganyi ariko kubera ko Oundo yari afite amafaranga menshi kandi nkuko abivuga yari amaze kozwa mu mutwe we ubwenge bureba ikiza akibonamo ikibi aribwo afite yatangiye guhangana na Pastor Sempa.
Iyi nkuru tuzayikomeza kuko ni ndende cyane tuzabagezaho uburyo yabonye umuhungu w’umuzungu bakundana ariko umwe agaca inyuma undi bagatandukana ,tubagezeho uburyo yakoze ubukwe n’undi muhungu ,tubagezeho uburyo hari inshuti ze zishwe kubera ubutinganyi ,tubagezeho uburyo avuga ko ubutinganyi ari bubi ndetse yicuza imyaka yose yangije aburimo abeshyera abantu ndetse n’igihugu ,tubagezeho n’uburyo yagiye guhugurwa mu bindi bihugu aho ubutinganyi bwateye imbere n’ibindi byinshi cyane .
Muri iyi nkuru azababwira uburyo yari yarahinduye umusatsi we ,asiga inzara nk’abakobwa ndetse yarazikujije ,yigurisha n’uburyo umunsi wambere ajya butinganyi icyabimuteye n’ibindi byinshi cyane udakwiye gucikwa.
Uvuga ko itangazamakuru ari ikintu kiza cyane kuko haba mu kubafasha igihe yari mu butinganyi ryarabafashije ndetse no kugirango usubire mu bantu yongere kwicarana n’abantu bazima ari itangazamakuru ryamufashije .Icyo ukora sura urubuga rwacu www.umusingi.net buri munsi ntuzacikwe amakuru agezweho.
Muhungu John –Kampala
4,764 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
1 Comment
Ni byiza mujye mutubwira ububi bw’aya mahano none ababyiruka bareka kuyishoramo. Ibikurikira ni ryari? Imana ishimwe yarokoye ubugingo bw’uyu muntu. Nafashe n’abandi babireke bagaruke ibuntu